02/09/2004

Journal L'Espoir Umwezi N° 010 Juillet-août 2004

Rwanda

L'Espoir

Umwezi

N° 010 Jullet-août 2004

Inama y’ubwanditsi

Propriétaire:Amicale loin des yeux

Rédacteur en Chef : Gloria Muhazi

Secrétaire de Rédaction :Gatashya Jean-de Dieu

Reporter au BENELUX: Gloria MUHAZI

Correspondants au Rwanda : Oreste Bikundiye ; Ignace Bike et Jude Lizita; Ndatwa Ortega

Correspondant en Allemagne : Léonce Uwishoboye

Rwanda l’Espoir : Umwezi, propriété de l’asbl loin des yeux, Mensuel indépendant ; Adresse : 150/2, Grand-rue ; 6000 Charleroi ( Belgique)

Tél : 0032486662153 ; 003271420428

E-mail: umwezi@hotmail.com ; gmuhazi@yahoo.fr , umwezi@versateladsl.be

Note de la Rédaction: Twakira inyandiko zose n'aho zaba zivuye hose. Dusaba uzitwoherereza gushyiriho izina rye na adresse ye na téléphone abonekaho. Ukeneye ko tutashyiraho izina rye mu kinyamakuru na we atanga umwirondoro we nyawo akabona kubidusaba. Ni yo mpamvu zimwe mu nyandiko twakiriye mutazisanga muri iyi numéro.

IBIRIMO :

Editorial: Leta nishyigikire amacakwinshi

Politiki: Opposition yo hanze mu marembera

Ruganahe: Ibyo twagezeho muri leta y’ubumwe

Ubukungu: -Umugambi wo gutindahaza abaturage urakomeje

-Muri RRA kuhabona akazi utaravuye i Bugande si nonaha

Umutekano:-Iby’iyicwa rya Cyiza noneho byaravumbuwe

- Paul kagame ntacyizera abamurindira umutekano

Hirya no Hino: Twohereje umunyamakuru muri kivu y’amajyaruguru

Amakuru magufi: * Umugore wa Mukama Abas yahunganye abana batari abe;

-Kajeguhakwa yarafunzwe

-Muri PSD ngo barashaka kwibonanira na Paul kagame ubwe

Editorial

Leta y’u Rwanda nishyigikire amacakwinshi aho kurwanya amacakubiri

 

Ejo bundi inteko iyobowe na Mukezamfura yasohoye raporo ku byo bise ingengabitekerezo ya génocide. Abavugwa muri iyo rapport benshi baregwa ibyiswe amacakubiri. Ubundi iryo jambo rikomoka mu ba parmehutu, ni na bo barihaye ubutegetsi buriho muri iki gihe ngo burikoreshe bwirohe. Ubundi ubutegetsi nyabwo bugomba guharanira ahubwo amacakwinshi ( diversité d’opiniosn), ku buryo amacakubiri ari intambwe ya mbere y’amacakwinshi. Na none amagambo nk’aya y’ibikurankota ni amaparmehutu kandi aba afite icyo avuga. Niba parmehutu yaramize amashyaka, FPR ikiyambaza abaparmehutu n’imiryango yabo ngo yiyubake, birumvikana ko itashoboraga kunyuranya na parmehutu mu mikorere. Nta watinda kuri iriya raporo y’abadepite yahawe amashyi na ba Mukama Abas wibwira ko ahenda abandi ubwenge yaramaze kuzana abana be n’umugore i Burayi. Kuri we ngo " abatutsi ni abanyabwenge bose bafite ubwenegihugu bwa kabiri none na we agomba kubushakira umuryango we". Ba Mukama Abas kandi ni benshi muri leta iriho, ari na yo mpamvu umuntu yibaza igituma bakomeza kurindagiza bamwe mu bantu b’umutima muzima bakiriho. Birakwiye ko FPR yiga gukunda igihugu kuko kwikunda byo yabigezeho. Ifite inyungu mu kureka abantu bagatekereza kuko kurwanya LIPRODHOR kuko yagaragaje ko ikibazo cy’amasambu kitagomba guhubukirwa atari wo muti.. Guhangana na Kiliziya kuko gusa umuburugumesitiri( meya ) wo mu Ngororero atabashije kumvikana na padiri mukuru Porotazi dusabe wo muri ako karere na byo ni uguhubuka bitari ngombwa. Ntibikwiye ko itangazamakuru rirushaho guhungabanywa ku nyungu z’abantu ku giti cyabo. Nyamara, mu minsi iri imbere ibisusa bishobora kwibyarira amazi nkana. Hariho abafana birirwa baririmba twaratsinze twaratsinze, bakirengagiza ko umutekano uba muri kapitali gusa, ko ahandi abarokotse bataryama ngo basinzire, ko inzara inuma, ko amazi n’amashanyarazi bisigaye mu mateka, ko abakozi birukanwa muri leta, ko abanyeshuri bize bakabura imirimo, ko abicanyi ari bo bahawe intebe mu gihugu. Nyamara leta ifite inyungu mu gushyigikira ko abantu bakorera politiki ahagaragara kuko nikomeza kubapfukirana bazakorera mu mpfupfu. Ni ngombwa ko umunyarwanda yisanzura kuko abika inzika icyo umwimye arakuzirikana akazunguza umutwe nk’umugabo w’umunyarwanda wimwe ku nzoga. Amacakwinshi rero ni yo yaca ubwoba, maze abatinya amacakubiri bakabona ko ubwenge bw’umwe buyobera.

Ubwanditsi

 

 

 

 

 

 

 

 

Politiki

Rwanda: OPPOSITION yo hanze mu marembera

Nyuma y’amatora yimitse Paul Kagame, benshi mu bamurwanyaga baguye nk’amabere, ku buryo no mu bihugu by’i Burayi ahari higanje abantu benshi mu bamurwanya usanga benshi ntaho bagihagaze. Ibyo ariko ntibivuga ko bahisemo kumukunda, ahubwo bigaragaramo guhindura stratégie kuri bamwe, no kwiheba ku bandi.

Bamwe bakekaga ko Twagiramungu abona amajwi kandi akanatorwa

N’ubwo nta wakwirengagiza ko Twagiramungu atari we muhutu idéal bene wabo bahitagamo cyane cyane abanya Gisenyi, Ruhengeri na Byumba, kuba badakunda Kagame byatumye bamwe babona ko ibibi birutana, bamwe mu bayoboke ba RDR, FDLR, ndetse na bamwe mu bahoze muri MRND batangira kwirya icyara bazi ko u Rwanda rugiye kuba u Burundi. Uko amatora yagenze rero nta wakwirirwa abisubiramo, uretse ko FPR yasanze itafata inzu yiyubakiye ngo iyituzemo undi, maze ntiyanayikodesha iyituramo maze biba bityo. Na none ariko, kumanuka kwa Twagiramungu bamwe mu bamwanga bari babyishimiye bazi ko amanukiye mu irimbi, kandi ko atazazuka kuko ari ntaho byari byaranditswe. Bibwiraga ko natanatorwa FPR izamwica cyangwa ikamufunga, bityo bakabona ikindi bongera ku birego bayirega ko iniga demokarasi. FPR rero yashyize mu bikorwa kontaro y’Imana ubwo Shitani yayisabaga Yobu, maze ikayibwira ko imumaraho abe n’ibye ariko ntimukoze urutoke. FPR ifunga abayoboke ba Twagiramungu, ndetse bavugamo n’umwe wapfuye yishwe, ariko twagiramungu ntiyamukozaho n’urutoki, kugeza ubwo yabuze uko agira, nta rwinyagamburiro asigaranye, maze ava inyuma y’inzu y’abandi asubira i Burayi. Aho agereye mu Bubiligi yararuciye ararumira, bamwe mu bavuga ko babizi bakemeza ko ngo ari u Bubiligi bwamutegetse guceceka, icyakora nyirubwite ibyo yarabiduhakaniye. Abari bamurambirijeho na bo bavuyemo ibice bibiri: bamwe barababaye cyane ko atatowe, abandi baramuvuma kuko yajyiye guha amatora umugisha. Byatumye bamwe bafata inzira barataha barayoboka, abandi bagerageza gusura ambassades zibegereye ngo batagaragara nk’abarwanya ubutegetsi buriho, maze noneho FPR itangira gutsinda abayirwanya ityo.

Amashyaka yarashwanyaguritse

Ku ruhande rw’amashyaka, ariya matora yayaciyemo icyuho. Abayoboke ba FDLR bahagaritse gutanga imisanzu, abacengezi barasonza cyane ku buryo Rwarakabije wari ubayoboye yagize ati aho kwicwa n’inzara nakwicwa n’inkoni ( umunyururu), arakenyera arataha. Iryo tahuka ryaciye igikuba muri FDLR ubwayo, maze abo mu muryango wa Rwarakabije bayirimo batangira gukemangwa kumushyigikira, kandi koko ubwo yatahukaga yari yabwiye bamwe muri bo ko agiye gutangiza imishyakirano. Abanyenduga bo muri FDLR na bo bafashe ko abakiga babagambaniye kuri Kagame, maze FDLR icikamo ibice bibiri, icy’abakiga kiyobowe na Higiro, n’icy’abanyenduga kiyobowe na Murwanshyaka.

Ikibazo cya Rwarakabije mu mpuzamashyaka IGIHANGO

Ubusanzwe FDLR yari ihuriye n’andi mashyaka, ARENA n’imbaga y’inyabutatu nyarwanda mu mpuzamashyaka Igihango. N’ubwo ARENA n’imbaga y’inyabutatu batigeze bashyigikira ko Twagiramungu ajya gutanga umugisha mu matora mu Rwanda, bamwe mu bayoboke ba FDLR banakomeye bafashe Twagiramungu nk’uwahagararira abahutu, maze batangira kwizera ko bashobora gutaha atsinze. Habayeho ndetse intumwa ebyiri zoherejwe muri Congo zo kuvugana n’ingabo, basa n’ababahumuriza ko ibintu bishobora guhinduka. Byaje kutabanezeza rero Twagiramungu atabonye ubutegetsi, maze Rwarakabije aba ararambiwe. Icyo gihe FDLR yari irekereje ni na bwo mu Gihango biteguraga amavugururwa, arikoFDLR yanga kuyayoboka kuko yari itegereje kuyoboka leta y’i Kigali yonyine. Aho Twagiramungu aburiye ubutegetsi rero, habayeho muri FDLR imishyikirano n’ingabo za Kabarebe babizeza ibitangaza, ku buryo FDLR yanashyizeho guverinoma irimo abandi bahuriye mu gihango itababwiye, izi ko ari yo izaba ibarangaje imbere batashye . Byatumye n’aho Rwarakabije atahiye ARENA n’imbaga y’inyabutatu babona ko ashobora kuba atashye ku bwumvikane na bagenzi be, binatuma ARENA itangira kwiyemeza kwitandukanya na FDLR. Ni bwo hasohotse inyandiko z’amavugurura ariko FDLR ibizamo iseta ibirenge, maze mu minsi mike habaho ubwitandukanye bugaragara nk’ubwasize abahutu ukwabo, ariko ugasanga icyari kigenderewe byari nko kwitandukanya na FDLR n’ubwo byabaye nk’ibikomerekeje Imbaga y’inyabutatu ya ri isanzwe igaragaragamo ubufatanye muri yo, ikangira akarusho ko gufasha mu gutuma Arena na FDLR bapfa kumvikana. Iryo tandukana ryashegeshe cyane FDLR, rivamo ibihango bibiri kimwe cy’ishyaka n’ikindi cy’ihuriro, naho FDLR yo icikamo ibice bishingiye ku turere twa Kiga na Nduga.

Andi mashyaka na yo ntiyarokotse amatora y’i Kigali

Amashyaka RDR, ADR ndetse n’amahoro na yo amatora y’i Kigali yarayashegeshe. Iyo urebye nka RDR muri iki gihe, usanga ifite abayoboke muri congrès, ariko ugasanga imigambi y’ishyaka idasobanutse. Bagaruka cyane ku iraswa ry’indege ya Habyarimana, bagasa nk’abanenga gusa ibibi leta y’i Kigali ikora, ariko ntiberekane gahunda bafite mu gihe baba bageze ku butegetsi kuko ubundi ni cyo buri wese ashingira ishyaka. Ubwo basozaga congrès ya gatanu y’ishyaka ryabo, twashoboye kuvugana na Madame Ingabire Vigitoriya. Mu kiganiro twagiranye yadutondaguriye ibibazo igihugu gifite, ari byo Ubutegetsi bw’igitugu, ubukene bukabije, kwambura abaturage utwabo harimo n’umutungo kamere nk’amasambu n’ibindi, ndetse n’ikibazo cy’umutekano ku batavuga rumwe n’ubutegetsi.. Mu kutubwira umwanzuro ishyaka rye ryafashe kuri icyo kibazo, Madame Ingabire yagize ati" twasanze tugomba gukomeza gusaba amahanga kurekeraho guha imfashanyo leta ikenesha abaturage, ahubwo bagashaka ubundi buryo zagera ku baturage ubwabo". Tuti ariko iyo disikuru irasa n’iy’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu kandi ikiranga ishyaka ni ugufata ibyemezo si ukwiyambaza abandi. Nawe ati "disikuru yacu si nk’iy’umuryango w’ikiremwa muntu. Ubutegetsi dushaka gufata icyo bugamije ni ugukorera abaturage. N’ubuzima buzira umuze kuri bose. Ntituzategeka amabuye, ni abaturage baduhangayikishije". Wabaza umuyobozi wa RDR igihe bazagira gukorera politiki mu Rwanda, akakubwira ati " ntabwo politiki ari ibintu bihubuka mu kirere ngo bigwirire abantu...bisaba ko ibintu bigenda bikorwa buhoro buhoro." Ati "mu myaka ishize twibanze ku kwerekana ibibazo nyabyo biri mu gihugu...kuki habayeho itsembabwoko? Kubera iki ikibazo cy’itsembabwoko kitarangira mu Rwanda? Kuki badahana abarikoze? Kuki bamwe mu bicanyi FPR ibakoresha mu butegetsi bwayo? Kuki Parlement ya FPR iterana ikavuga ko abo idashaka bacengeza itsembabwoko?..." Tuti ariko se muzataha ryari? Madame Ingabire ati "Politiki turabizi neza, ntabwo politiki tugomba kuyikorera hano i Burayi. Duhari ubu kubera ikibazo cy’umutekano, tuzi neza twese ko tugomba kujya kuyikorera mu Rwanda.. igihe rero nikigera, tuzajya gushyira mu bikorwa imigambi yose dufite ya RDR yo kuzamura igihugu cyacu kandi ndakeka ko bitazatinda". Itariki bazatahiraho yo, madame Ingabire ntiyabashije kuyitubwira, uretse ko ubona bizatinda. Ikindi kigaragara ni ukwiheba kwinshi kugaragara muri iryo shyaka. N’ubwo benshi muri bo bafite akazi kabatunze, benshi bakaba baranize amahuri menshi, bagaragaramo ikizere gike cyane cyo kuzongera gusubira mu Rwanda. Ntibakwereka uko bazasubirayo, nta gahunda y’ejo hazaza bagaragaza, uretse kukwerka ko hariho ubutegetsi bubi gusa kandi ibyo ntibikeneye ko habaho ishyaka ngo bivugwe. Ikindi kigaragara muri RDR ni déséquilibre y’abakiri bato n’ibikwerere kuko abasaza bo ntibagaragaramo. Urubyiruko n’abakiri bato muri bo bemera génocide. Abandi wavugana na bo bakirinda no kuvuga iryo jambo. Ariko kuko ubuyobozi buri mu maboko y’abakiri bato ari bo abo ba Ingabire, ugasanga disikuru igaragara ari iyo y’Ubumwe, ubumwe, ubutabera, itsembabwoko n’abarikoze, kandi ugasanga bavuga ko ibyaha FPR yakoze uko byangana kose bitakwitwa itsembabwoko. Wanabakurikirana kandi ugasanga abo bakiri bato ibyo bavuga banabyemera. Aho kandi RDR ikahatandukanira na FDLR yo itemera itsembabwoko na gato. Icyo umuntu ahita abona ni uko nyuma y’imyaka mike bamwe mu bayoboke ba RDR bazafata akabando bakitahira i Rwanda, ubukana bahoranye bwarashize kuko bamaze kwiheba ko inzira za politiki ikorewe hanze zisa nk’izifunze.

Muri iyo congrès kandi twahabonye n’umuvugizi wa FDLR ( NDUGA), Anasitazi Munyandekwe, ndetse n’umukuru wa ADR Dr Mberabahizi, bari batumiwe nk’abashyitsi . ADR na yo ikaba igaragara muri ayo mashyaka agenda acika intege, aho utakibonamo bamwe mu bayoboke b’imena nka Furuma ndetse na Jean-Baptiste NKURIYINGOMA

Ishyaka na none mu menshi azwi tutavuze ni ishyaka amahoro ryo muri Amerika . Nyuma yo kuba rikomoka mu cyahoze ari ARENA ( itakibaho kuko yahujwe n’igice cy’imbaga y’inyabutatu bikaba PDN igihango), ishyaka amahoro ryo risa nk’irituje, rikaba ryiganjemo abayoboke ba FPR bavanguye na yo, bapfa ahanini ko gahunda yatangaje itigeze iyishyira mu bikorwa. Iryo shyaka rero ntiryakunze kugaragaramo ibibazo, n’ubwo na none nta wavuga ko ridasinziriye kimwe n’ayandi. Nyuma rero yo kubura uwari ushinzwe itangazamakuru ari we Placide Muhigana waje i Burayi agasa n’usezeye mu ishyaka, hongeye kuvamo Garasiyani Rudakubana wabasezeyeho anyarukiye mu kanama k’ubumwe n’ubwiyunge i Kigali. Imyitwarire ya leta y’i Kigali yuzuye amareshyamugeni atamutunga, ikaba mu by’ukuri ari yo yashegeshe ayo mashyaka, icyura Mbaraga wa RDR, itumira Karemano w’Imbaga y’inyabutatu, ndetse na Rudakubana wahoze mu mahoro.

Iyo abanyamashyaka biyemeje gukorera politiki mu Rwanda

Nyuma rero y’iri shegeshwa ry’amashyaka, bamwe mu bayarimo cyangwa amashyaka amwe n’amwe akaba ngo asa n’ayiyemeje kumanukira mu irimbi, akajya gukorera politiki mu Rwanda. Muri iyi minsi hakaba havugwamo ishyaka PDN igihango, n’ubwo umuvugizi waryo Deo Mushayidi twabimubajije ntaduhakanire ntanatwemerere. Kuri telephone yaratubwiye ngo " abanyarwanda bo muri FPR na Leta y’i Kigali bagomba kwitegura ko politiki idakorerwa muri RPF honyine. Ni ngombwa kandi ko imitima y’abantu yitegura ko inkingi imwe itagera inzu, kandi ko abantu bose batagomba kubona ibintu kimwe". Ku kibazo cy’icyo atekereza ku ngaruka zaba ku bakorera politiki mu Rwanda muri iki gihe, yavuze ko " nta wudakura, na FPR igomba gukura. Kandi ariko nta n’itinya itarungurutse. Ko amashyaka akorera politiki imbere mu gihugu ndabishyigikiye. Kuba ishyaka ryacu ryaba ribiteganya vuba aha na byo, ni kimwe mu bibazo biriho byigwa kandi bizabonerwa umuti mu minsi ya vuba". Tuti ntibyaba se bibaye nko kumanukira mu irimbi? Ati " ibyo ni ibindi kandi iyo nzira y’irimbi uvuga ni na yo nyine tugomba kunyuramo ngo dutsinde... si PDN Igihango mvuga na none, ndavuga ko natwe iyo gahunda tuyitekereza kandi ko igisubizo ntazatinda kukiguha". Ugereranije na disikuru ya RDR ariko, abo muri PDN bo wumva babifitemo imishinga ya vuba gusa itaranonosorwa.

Urwishe ya nka

Nyuma yo gukurikirana Ibibazo by’amashyaka ariko, twasanze mu by’ukuri ikibazo gikomeye ari uko abahutu bamwe batihanganira kumva ko hariho abatutsi muri opposition. Bamwe muri abo bahutu bafite umujinya bahemberwamo n’abari mu Rwanda bababwira ko mu Rwanda abahutu bari mu butegetsi ari ibikingamuyaga, bityo bigatuma abari hanze baharanira opposition na yo yagira abatutsi iteme, ariko gahunda nyayo ari iyo gufata ubutegetsi nk’abahutu nk’ibyo muri za 1960. Ikibaranga bose ni ukurwanya abahutu bose batari muri FPR batanijunditse abatutsi muri rusange, nka Pasteur Bizimungu. Ababikurikiranira hafi banasanga n’abataha muri ibi bihe guhabwa imyanya ari iyo nzira bahitamo, bakajya kuba intumwa z’abo basize hanze, bakajya bahererekanya amakuru, bakaba babaha n’icyizere cy’ejo hazaza. Ikindi kibahagarika umutima ni ukumva ko nko muri FPR cyangwa APR ( RDF) hashobora kuvamo abantu bavanaho Kagame b’abatutsi, ari byo bita révolution de palais, kuko byaba ngo bibakererejeho indi myaka nibura icumi. Mu minsi ishize bamwe bababajwe n’uko ikinyamakuru Umuseso bitirira abatutsi batabogamiye ku butegetsi cyaba ari cyo kinenga imikorere y’ubutegetsi kuko ngo basanga nta vugururwa iryo ari ryo ryose rigomba guturuka mu batutsi ubwabo. Birumvikana rero ko politiki y’u Rwanda yo muri 2004 idatandukanye cyane n’iyo muri 1959 ndetse na nyuma yaho.

Jean-Claude NKUBITO

 

Ruganahe: Ibyo Twagezeho

Imyaka icumi irashize: ibyagezweho na Leta y’ubumwe

kuva muri 1994 twageze kuri byinshi:

habayeho privatisation y'ibitaro by'umwami Fayçal yaje igamije guhenda abakire ( kuko abakene bitabareba),bukeye bamaze kurya amafaranga abakozi batanze ya cotisation ngo babone mutuelle, baravuga ngo ntibigishobotse abakozi basigara bimyiza imoso. . Habayeho kandi igeragezwa ryo kuzura iyo mutuelle de santé bikorwa na nyakwigendera Dr Mujyabwami Faustin waje guhitanwa n'impanuka itasobanutse. Iyo mutuelle yari yarwanyijwe cyane, ariko aho nyakwigendera "apfiriye" nyine perezida Kagame abishinga Dr Gakwaya Innocent (muramu we), ubu noneho bitangiye kugira umurongo n'abaturage barabishima kuko bihagarariwe n'ingwe. Burya wasanga ubwami ari cyo burusha ubundi butegetsi kuko bubamo kwizerana no kudahemukirana.Hariho n'ibindi byagezweho: Leta yahaye Rasta Gatera imfashanyo yubaka ikigo gikora ingingo z’umubiri zo gusimbura izangiritse ( orthèse et prothèse), none ejobundi Mutsindashyaka yarabisenye abamugaye na bo bimyiza imoso. ( Abafite amaboko abiri na none!)

Téléphonie rurale yavuyeho isimburwa na MTN Rwanda cell kugira ngo abaturage bo mu cyaro bataganyirana kuri téléphone kuko mobayilo, ihenda kubi.

Habayeho n'ikindi gikomeye. Twashwanye na Congo, turayitera, twari dusangiye amashanyarazi ya Ruzizi 2. Mu gihe twari tukiyitegeka dukoresha umuriro mwinshi ntitwatanga contributions kuko nta wari ukitugenzura, ( CEPGL yarasenyutse) none Congo yaratwishyuje turanga none baduhagarikiye igice kinini cy'umuriro. Kubera ko agahinda kacu gashira akandi ari ibagara, n'amazi yaragabanutse muri Mukungwa, none ndorera. Ubu hari icuraburindi mu mujyi wa Kigali.

Uzi n'ibindi se, nta mubano tukigirana n'ibihugu by'abarabu, kandi Emerats Arabes Unis na Koweit bari baradufashije mu kuduha inkunga yo gukora imihanda, nta n'ifaranga ritoboye baduhaye kuva muri 1994. Nkubwire impamvu se? Ni uko dufata ibibazo byose dufite tukabyitirira u Bufaransa nk'abanyecongo iyo bikoma u Rwanda. Na none kandi dukundana na Amerika ntitwakunda abarabu. Nyamara Amerika yo ikuzura na bo.

Twagize umubano n'amahanga, duha Besigye amafaranga ngo atsinde Museveni , turahomba, besigye ntiyatorwa. Twashoboye kurwana na Congo incuro eshatu zose, turwana na Uganda kabiri. Byakuruye urwango ku kitwa umututsi aho ava akagera, maze itsembabwoko ryakorewe i rwanda rikomereza muri Congo. No mu Bulayi ryaratangiye.

Twasenye icyaro twubaka repubulika ya kane i Nyarutarama, isanga iya gatatu yubatse Tingitingi na Mugunga, iya kabiri ku Kimihurura, n'iya mbere mu Kiyovu.Twakwije universités mu gihugu hose, tutazishakiye ibitabo n'abarimu. uzi ko twashyizeho na 3ème cycle tutaranabona abarimu bo muri 2ème cycle? Twasabye abarokotse itsembabwoko gusubiza sentimenti mu kabati, dufungura interahamwe 40000. Iyo record y'abagome bangana gutyo bafunguwe nta leta n'imwe yigeze iyigira yewe n’abanyamerika ntibarafungura abangana batyo muri Irak.Twazanye ubumwe n'ubwiyunge mu batsinze n'abicanyi, duhuza Kabarebe na Rwarakabije, Musoni na Rucagu, ... abarokotse abicanyi barongera barabadukira, ngibyo ibyo twakuye mu ntsinzi. Twakuyeho itangazamakuru ryigenga ngo ritazavaho riba nka Kangura. Twasenye société civile dushyiraho société responsable itazana amacakubiri, n'ubwo byaremye amacakwinshi bwose.

Twashyizeho RRA, rwanda revenue authority yo kwinjiza imisoro, n'ubwo nta n'umwe uzi aho avamo ajyanwa. Twashoboye guhombya amabanki miliyari umunani z'amanyarwanda hagati ay 1995 na 2002, mu gihe igihombo cyo hagati ya 1991 na 1994 cyari miliyari enye gusa kandi harabaye intambara n'itsembabwoko.

Imihanda y'umujyi twayihinduye ibisoro, amafaranga ya fonds routier tuyubakisha umuhanda wa Nyarutarama, Kanamugire Silas yihaye kubibaza bamwambura minisiteri y'imirimo ya Leta. Ubu imihanda isigaye nta entretien ifite kuko amafaranga abigenewe yakoreshejwe uwo muhanda. Nyamara inteko yari yaratoye iyo fonds yasobanuraga ko amafaranga yayo nta kindi agomba gukora uretse gusana imihanda.

Twatanze amasoko yo kugura generators zo kuducanira mu ngo, maze ariko igiciro cya peteroli kikaba kinini mu Rwanda, kikaruta icy'i Burundi kandi ijyayo inyura iwacu.Twashyizeho guverinoma zirimo abaminisitiri benshi muri minisiteri imwe, bose bahanganye. Twamennye amata y'inka izindi turazitwika. Twashimuse inka z'abagogwe na Habyarimana atarigeze abikora.Twahinduye umwaka w'amashuri ukarangira mu kwa mbere nko muri Afurika y'epfo.Twasibye imirwanyasuri, twimura abaturage tubajyana mu midugudu itigeze yubakwa, none bamwe baracyari mu mashitingi.Twaguze intwaro nyisnhi cyane, tugira abasirikare barenze 200.000, twirukana amahoro tuzana umutekano, none abategetsi bose basigaye basaba "amasikoti". baratinya iki? Umbaze nkubaze. Twagaruye ubuhunzi mu gihe gito, none abategetsi bose bahungisha imiryango yabo bagasigara mu gihugu bonyine. Ni ikimenyetso ko u Rwanda atari gereza.Twashoboye gufunga uwahoze ari umukuru w'igihugu ubundi abandi barabicaga. Iyo ni intambwe muri demokarasi, turafunga ntitwica cyane, n’ubwo rimwe na rimwe urufunguzo rwa gereza rushobora gutakara mu musarani, abafungiyemo bagategereza izuka ry’abapfuye.Twazanye amagambo mashya menshi mu gihugu, ba negative fose, ibipinga, abakada, Aduyi, mabuuso, gutawanyika ndetse n’amasikoti n’ayandi menshi cyane, n’andi tuzongeraho. Ruganahe y’ubutaha iziga ingingo ku yindi.

Mutimurabye

 

Ubukungu

GAHUNDA YO GUTEZA RUBANDA UBUKENE IRAKOMEJE.

Mu numero zacu z'ubushize twabagejejeho iby'uruzinduko twagiriye mu bukungu bw'u Rwanda,icyo gihe twabanyuriyemo ukuntu twasanze bwararembye,abantu bamwe bagize ngo ni umugani,noneho ubu bumaze guhuhuka.

Ubu mu Rwanda ibiciro by'ibintu byose birarushanwa kuzamuka n'imibereho myiza y'abategetsi, ari nako bo bavuga ko ibintu bimeze neza cyane, ariko kandi nta mugayo ntibabimenya!Ubu litiro ya lisansi igeze kuri 540 Frw,ikilo cy'ibirayi 100 Frw,ikilo cy'ibishyimbo 200Frw,ikilo cy'ifu y'ubugari 200Frw,ikibiriti 15Frw.Telefone nayo ni uko bayihanitse ubu ikiguzi cyavuye kuri 25Frw kiri hafi 80Frw.Umuriro w'amashanyarazi wo abanyarwanda barawibagiwe kuko bawuheruka kera cyane. Ubu bahitiwemo icuraburindi,amazi meza yo bari barayibagiwe.Ibi byose bije bisanga ubutegtsi bwirirwa busenyera abacuruzi bato bato,ari nako buririmba indirimbo yo kwihangira imirimo,abayihangiye bagacibwa intege. Abana mu mashuri barirukanwa ubutitsa kubera kubura amafranga y'ishuri,nyamara Perezida Kagame ubwo yiyamamazaga mu matora y'ubushize yasezeranyije abana ko bazigira ubuntu batariha,na n'ubu barategereje amaso yaheze mu kirere,byabaye nk'ibya ya mabati Muvoma yijeje Abatwa,na n'ubu ngo hari abakiyategereje!!Iyo abaturage bagize ngo barabaza ibyo Kagame yabasezeranyije basubizwa ko abana batishyuzwa ahubwo ko ngo bagamba gutanga umusanzu,nyamara Kagame we yarivugiye ko bazigira "Ubuntu" none rubanda irimwo irigishwa "Ikibonezamvugo".

Hari uwatubwiye ko mu Rwanda ubutegetsi bufitwe n'Ubukene,bukungirizwa n'Udutsiko tw'abanyambaraga bari mu butegetsi,ngo Kagame akaza k'umwanya wa gatatu,birenda gusa nka bimwe byo muri Irani aho Perezida wa Repubulika aba yungirije udutsiko tw'intagondwa z'Abanyedini.Umuturage w'i Nyamirambo yaratubwiye ati "Akaga kabaho,niba Kagame yarifatiye ubutegetsi agirango azabe Umwungiriza w'Inzara ni Ubukene,ndi we nashishoza ngafata icyemezo cya kigabo nkabisa ubwo bunyagwa bw'Ubukene".

Tukiri ku makuru avuga iby'ubukungu bw'u Rwanda,abahanga babwo banyuranye twaganiriye bavuga ko imwe mu mpamvu zatumye bukomeza kuzahara,ari uko imfashanyo nyinshi igihugu cyahawe kikiva mu itsembabwoko zacunzwe nabi ndetse inyinshi zikananyerezwa,banatubwiye kandi ko hakozwe imishinga myinshi yizwe nabi kandi idakenewe cyane,nk'imidugudu,amazu menshi kandi ahenze,amamodoka ahenze kandi menshi....cyakora nanone ngo gukora ibyo ahanini ntibyatewe n'ubuswa ahubwo ni uko byoroshye kubiboneramo indonke.Bavugamo kandi n'ikindi kimenyetso gikomeye cy'ubukungu bwazonzwe ariko abantu benshi badakunda kwitaho,ngo icyo kigaragarira mu ihindurwa rya hato na hato ry'ifaranga rikoreshwa mu gihugu,mu myaka 10 gusa, u Rwanda rumaze guhindura inoti za 5.000Frw inshuro 4,iz'igihumbi inshuro 4,iza magana atanu nazo ni inshuro 4,iz'ijana ni inshuro 2 kimwe n'ibiceri byose bikoreshwa mu gihugu,ibi rero ngo n'ubwo rimwe na rimwe biba ari ngombwa ngo ariko iyo bikozwe nabi cyangwa kenshi mu gihe cyegeranye bitera ibitesha ifaranga agaciro, noneho igihugu kikuzuramo ibifaranga byinshi bidafite umumaro bigatera ingaruka k'ubukungu bw'igihugu. Ibi kandi ngo uroye mu Rwanda ahanini byakozwe kubera impamvu za politiki kurusha iz'ubukungu.Kuri ibi hiyongeraho ibibazo by'ama banki bimaze kuba ingorabahizi ahanini bitewe n'ibikomerezwa by'ingoma biyakoramo nk'ibyikoreramo kandi nta gitsure.Hari umunyapoltike utarashatse ko tumuvuga izina kubera impamvu z'umutekano we,watubwiye ko na we atangiye kwibaza niba koko Kagame yaratowe n'amajwi arenga 90%,ngo kuko ntibyumvikana ukuntu yaba yaratowe kuriya,nta n'umwaka urashira agashonjesha abamutoye kariya kageni.

Oreste Bikundiye

Aho bukera abakozi ba Rwanda Revenue baregura bose !

Hashize igihe kitari gito abantu benshi bibaza impamvu Rwanda Revenue Authority (ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro) ikoresha gusa abakozi baturutse mu gihugu cya Uganda mu gihe ibindi bigo byigenga bikorera mu gihugu cy’u Rwanda usanga bivanga abakozi batitaye ku turere. Induru zaravuze cyane, abanyarwanda barasakuza kugeza ubwo n’abakozi bo muri Presidanse bahagurukiye icyo kibazo kuko byari biteye inkeke. Benshi batinye kubivuga ngo batarebwa nabi ariko twebwe nk’abanyamakuru twakomeje gukurikiranira hafi imikorere y’icyo kigoTwaje rero kumenya ko kuva mu kwezi kwa Mutarama 2004 kugeza muri Mata hamaze kwegura abakozi barenga mirongo itanu bitewe ni uko hariyo gutoneshwa kwa bamwe no gutotezwa kw’abandi. Twakomeje gukora isesengura kuri ayo makuru badutangariza ko hatoneshwa cyane abaturutse mu gihugu cya Uganda, abavukiye mu Rwanda akaba aribo bakomeje gutotezwa amanywa n’ijoro. Ibyo rero akaba aribyo byatumye benshi bahitamo kwegura kuko baburaga amahoro n’umutekano mu kazi kabo. Tumaze gukusanya ayo makuru yose, twagerageje gushaka umuyobozi mukuru wa Rwanda revenue Athority kugirango agire icyo yadutangariza kuri ayo makuru yose yatugeragaho ariko ntitwabashije kumubonaAmakuru dukesha ibiro bishinzwe imicungire y’abakoziyatumenyesheje ko mu mwaka w’i 1994 ibirebana n’imisoro na gasutamo byabarurirwaga muri Minisitere y’imari. Ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro cyatangiye ku wa 1 Mutarama 1998, mu itangira habayeho gushakisha abakozi bashya kandi bashoboye umwuga. Abantu benshi bavugaga ko iyo umuntu abonye akazi muri gasutamo aba agiye gukira. Muri icyo gihe rero abakozi baho baranzwe na ruswa n’umushahara muto, kutita ku bintu bavuga ko ari ibya Leta.

Ngo leta yagendeye kuri expérience yo mu bindi bihugu nka Tanzanie, Ghana na Zambie Gouvernement igaheraho ifata umwanzuro iha Rwanda Revenue uburenganzira bwo kw

Bamaze gushyira ahagaragara ibigomba gukorwa hirukanywe abarya ruswa n’abafite ubumenyi buke basubizwa Minisitere y’abakozi ba Leta n’imirimo. Mu bakozi 400 hatoranyijwemo 218. Nyuma yaho habayeho gushyiraho abandi bakozi bashya, inshingano zari zahawe ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro zagezweho ndetse ziranarenga. Nibwo bahise bashyiraho Code de Conduite (uburyo umukozi agomba kwitwara). Iyo Code ikaba yarasobanuraga ko iyo umuntu agaragayeho ko yakiriye ruswa cyangwa yayisabye agomba kwirukanwa. Akaba ari muri uwo rwego rero benshi birukanwe kubera ko banyereje umutungo wa Leta. Ushinzwe imicungire y’abakozi yasobanuye ko benshi kuberako batinyaga gukurikiranwa kuko bakekwagaho kuba baranyereje umutungo, abandi bagafatwa bajyiye kunywa inzoga mu kabari bakagaruka ku kazi basinze kandi bibujijwe kunywa mu masaha y’akazi. Ibyo byose akaba ari bimwe mu bidindiza ubukungu bw’igihugu igihe cyose abashinzwe gucunga umutungo w’igihugu badashyize hamwe ngo batahirize umugozi umwe ntaho twaba tuva ntanaho twaba tujya.

Twaje gukurikirana dusanga ayo makuru twahawe nta shingiro afite, tuza kubaruramo abakozi bavuye i Bugande barenga 40 badafite n’impamyabumeyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza, ndetse n’amashuri yisumbuye bavuga ko bize atagaragara mu bushobozi berekana mu kazi. Twanasanze 99,9% by’abirukanywe ari abari mu gihugu mbera ya 1994, barimo na none abarokotse itsembabwoko bakabakaba 50% kandi hafi ya bose bize i mburabuturo muri finance, ishuri kugeza ubu ryari rikiga mu rurimi rw’igifaransa. Ibyo kwa James Musoni rero ni ivangura nk’ayandi risa n’iryo kwa Habyarimana kera, ndetse icyo kigo cye cyabaye nka minisiteri ya Yozefu Nzirorera kera.

Oreste Bikundiye

UmutekanoIyicwa rya LT. Colonel Cyiza noneho Ryaramenyekanye

 

 

Mu minsi ishize twari twababwiye ko Lt Colonel Cyiza bamwicanye n’umunyamulenge Eliezer Runyaruka. Iyo nkuru twari tuyihereye ko kuva escadron de la mort yabagotera mu muhanda ikoresheje ama taxi voiture abiri nta wongeye kubaca iryera bombi kugeza igihe twabatangarizaga inkuru. Twaje rero kumenya ukuri kose, Eliezer Runyaruka bamutandukanije na Cyiza, bica Cyiza, Runyaruka bamutegeka kwemera kuva mu Rwanda mu gihe iperereza rigikorwa. Nyuma rero runyaruka yaje kubonana n’imiryango irengera ikiremwa muntu yo muri Congo n’iyo mu rwanda, abo yizeye ababwira ukuri ku rupfu aherutse gusimbuka.

Muribuka ko Cyiza Augustin yagoswe ku itariki ya 23 z’ukwa kane 2003, ava kwigisha ku ishuri UNILAK, aho yahaye lift Eliezer Runyaruka, umwe mu banyeshuri be. Bageze mu nzira reo bagoswe n’ama taxis voitures abiri imwe imbere indi inyuma, babakura mu modoka yabo babashyira muri imwe mu matagisi babajyana i Kami aho baraye babazwa. Umwe mu barimo babaza yumvise Runyaruka ari umunyamulenge, ahamagara bagenzi be bajya impaka ndende, nyuma baza gufata Runyaruka bamujyana mu kindi cyumba. Mu rukerera basabye Runyaruka guhamagara umugore we, amurangira ahantu hari amafaranga mu kavalisi, amubwira imibare akora, ayikoze akavalisi karafunguka, maze umwe mu basirikare bari bamushinzwe ajya iwe kuyafata. Ngo umwe mu basirikare yaramubwiye ati" shahu uri umurame", maze mu kanya bamushyira mu modoka bamujyana i Bukavu, bamushyikiriza umu komanda witwa Ruhorimbere, w’umunyamulenge. Ibya Cyiza byo byaje kurangirira aho. Aho Runyaruka agereye i Bukavu, abantu baje kumenya ko akiriho, maze bimenyekanye ko ashobora guhohoterwa, Komanda Ruhorimbere, na we w’umunyamulenge amwohereza i Kinshasa, aho yari ari kugeza ejo bundi ku itariki ya 24 Nyakanga 2004.

Nyamara ariko mu ibaruwa Dr charles Murigande yandikiye ba ambassadeurs baba i Kigali, ku birebana n’iryo yicwa, araboherereza raporo bise iya polisi y’igihugu, ivuga ko ngo iperereza ryabo ryo mu Kuboza 2003 ryabamenyesheje ko Runyaruka yari asigaye atuye i Bukavu, aho yageze ku wa 20 Nzeri 2003. Mu kwikura mu isoni kandi polisi y’u Rwanda ivuga ko ngo Eliezer Runyaruka yavuganye n’incuti ze azibwira ko ngo yahagurukanye na Cyiza Agusitini ku wa 23 Mata bakava i Kigali bagana muri Congo. Ngo banyuze i Bukamba, hafi ya segiteri Kagogo, ngo bahasiga imodoka bambukana umupaka binjira i bugande ku maguru, ngo aho i Bugande bahamaze iminsi ibiri, ngo baza kwambukira i Rutshuru-Masisi muri Congomaze basanga ingabo zo kwa Habyarimana ndetse n’interahamwe aho zari zikambitse i Bunyakiri. Raporo ya polisi y’Igihugu ikomeza ivuga ko ngo Cyiza yahakiriwe neza cyane n’abo bacangezi bari barabanye mu gisirikari cyatsinzwe, icyakora ngo Runyaruka ntibamushize amakenga kuko yari umututsi. Ngo byaje rero gutuma ashobora kubacika, agera i Bukavu ku wa 20 Nzeri 2003.

Iyo usomye iyo raporo Dr charles Murigande yoherereje aba diplomates ugira isoni, kuko yaje isubiza ibibazo byabo kuri ririya yicwa, mu gihe Runyaruka yari yaravuganye n’imwe mu miryango y’abanyamahanga ikorera nyine muri Congo, iakaba yari yarahaye amambassades raporo y’ibyo bavuganye by’ukuri. Biteye rero isoni kuri leta irwanya ivangura kubona ikora giterahamwe ikica abantu ibanje gutandukanya abahutu n’abatutsi. Ibi ntibivuze ko na runyaruka yagombaga kwicwa, ahubwo yaba Cyiza yaba Runyaruka bagombaga kubareka umwe akikomereza akigisha undi akiga nta nkomyi.

Birababaje na none kubona DR Murigande w’umukirisito ari we ugerekwaho imisaraba nk’iyi yo kohereza raporo z’ibinyoma, cyane cyane iyo zirimo n’amaraso y’abantu bishwe badaciriwe imanza. Uretse ko na none imana itajya iziza abantu akazi bakora kandi ari ko kababeshejeho, baragahawe batagombye kugasaba. Ni yo ibizi.

Igiteye ishozi ariko ni ukubona batinyuka kuvuga ko ngo umwana w’umunyamulenge yataye ishuri n’urugo rwe ajyiye mu bacengezi, hanyuma ngo yahagera kandi ntibamwizere kandi opération nk’iriya idashobora kuba itateguwe. Abanyeshuri bo muri UNILAC batubwiye ko nta yindi mishyikirano yihariye Cyiza yari afitanye na Runyaruka uretse kuba ari abarokore bombi, ngo kandi Cyiza nta n’umwe atahaga lift kereka utayimusabaga. Aho rero bibera urujijo kurushaho ni ukumva Cyiza yatwara umuntu badafitanye gahunda , kandi yashoboraga kumubwira ko atanyura mu nzira imwe na we ntagire inzika abigiramo. Bitera ikimwaro iyo wibutse ko Cyiza atari akeneye kunyura iyo yose ngo ajye muri Congo, ahantu yize amashuri yisumbuye, umuntu uvuka i Cyangugu ku mupaka na Congo, akaba ahazi neza ndetse yaravugaga n’indimi zirenze ebyiri zivugwa muri icyo gihugu.

Na none icyo twashoboye kumenya ni uko ku itariki ya 19 Werurwe 2003 Cyiza yari yabonanye na perezida Kagame bagasa n’abatonganye, bapfa ibibazo by’imyumvire inyuranye byari biturutse ahanini kuko Cyiza yari amwatse imishahara y’imyaka itatu yamaze akorera MINADEF adahembwa, nyuma kandi akaza gusabwa gutegura amategeko agenga association y’abademob, nyamara ababimusabye ( barimo perezida Kagame) bakaba ari na bo banga ko inakora. Ngo ibyo byaje kuzamura utundi tubazo muri uwo mubonano, bituma perezida Kagame arakara, arasohoka Cyiza agenda amukurikiye. Hagombaga kuba rero inama ya guverinoma uwo munsi. Umuminisitiri twashoboye kuvugana yadutangarije ko ngo uwo munsi perezida yaje mu nama arakaye, aricara, asaba Makuza kuyobora inama ngo arumva atameze neza, ngo nyuma y’amasaha nk’abiri aza gushira uburake, ayobora igice gisigaye.

Ababikurikiranira hafi ariko ngo basanga bitarajyaga korohera leta gushyiraho komisiyo y’iperereza ku ruhare rw’abafaransa muri génocide ngo igere ku byo bifuza, kuko muri opération turquoise Cyiza yafatanije n’abafaransa kugarura bamwe mu basirikare bahungaga igihugu, ndetse baza no gufunga interahamwe nke bafashe i Kamembe mu mujyi. Zimwe muri zo ngo zafunguwe ejo bundi mu batagira amadosiye.

Muri 1997, Cyiza yashatse kurasirwa n’abasirikare ba APR ahitwa ku Mugera mu Gafunzo ari na ho avuka, ubwo yari yajyiye gusura Nyina. Byatumye ahita ava ku nzoga ndetse aba umurokore, kugira ngo atazahurira n’abagizi ba nabi mu kabari.

Amwe muri aya makuru tukaba twarayakuye mu gitabo giherutse gusohoka ku buzima bwa Lt Colonel Cyiza cyanditswe na bamwe mu barimu bamwigishije ndetse n’abo bakoranye, haba mu butabera, mu gisirikare ndetse no mu miryango irengera ikiremwa muntu. Nta wabura kuvuga ko mu gihe yari majoro, cyiza ari mu basirikari bake bashyigikiye imishyikirano ya Arusha, akaba yari yarabonaniye na Paul Kagame bwa mbere i N’sele muri Kongo ahasinyiwe amasezerano yo gufungura ibyitso. Nyuma Cyiza ngo yirinze kugira uruhare urwo ari rwo rwose mu itsembabwoko ryo muri 1994, ndetse aba no mu b’ikubitiro bazanye abaisirkare bayoboraga babashyikiriza ingabo za FPR Inkotanyi.

Ndatwa Ortega ( i Bukavu) na Jude Lizita i Kigali

 

 


Perezida Kagame ntacyizera umutekano we

Amakuru anyuranye kandi yizewe aratubwira ko muri iyi minsi Perzida Kagame asigaye afite impungenge z'umutekano we cyane,Hariho abavuga ko yaba amaze kugira abanzi benshi ahanini bakomoka ku mateka ye ndetse n'imitegekere ye,hakaba rero hari abemeza ko ariyo mpamvu ituma burya atagira uwo yizera mu mibereho ye.

Ibi bimaze kugaragazwa n'amavugururwa akomeye amaze iminsi akorwa mu mutwe"Republican Guard"ushinzwe umutekano we,mbere uwo mutwe wari ugizwe na bataillon imwe(hagati ya'abasirikare 600 na 800),Ubu barazamuwe bagera kuri Brigade (hagati y'abasirikare 3.000 na 5.000)barangije bacibwamo za unities nyinshi, harimo iy'iperereza, iy'ibikoresho, iy'ibya politiki.....k'uburyo usanga yararemye igisirikare mu kindi nka bimwe bya Mobutu Ndetse ngo bahise banashakira uwo mutwe ibikoresho bya gisirikare bihanitse byiganjemo iby'itumanaho k'uburyo rwose ntaho bagihuriye n'izindi ngabo z'igihugu mu bushobozi. Igitangaje cyane muri ibyo ni uko ubu uwo mutwe yawuhaye ba Commandants babiri kandi banganya amapeti, abo ni General de Brigade Jean Bosco Kazura usanzwe ari n'Umunyabanga wihariye wa Perezida na General de Brigade Alexis Kagame. Bikaba kandi bivugwa ko ngo Kagame yahisemo ubu buryo kubera ko General Kazura na General Alexis Kagame badashobora kuvuga rumwe igihe cyose, ngo bikomotse ko umwe yavuye i Burundi undi akava Uganda. Bityo rero ngo bikaba byabagora kujya mu mugambi w'ubugambanyi bubangamiye Umukuru w'Igihugu. Muri iyi minsi kandi bisigaye bigaragara ko ni joro mu masaha akuze bya bimodoka by'imitamenwa bita burende, bisagaye bigota quartier ya Kiyovu Perezida atuyemo,ibindi bigakora akazi ko kunyuranamo hafi aho.

Ibyo na none bikaba bitabura kubangamira abaturage cyene, kuko kuva mu Kiyovu ukagera kuri perezidansi ku kacyiru ndetse no kuva mu kiyovu ukagera i kanombe hose ku muhanda bibujijwe kuhahagarika imodoka. Hose hari bya byapa bisobanura arrêts et stationnements interdits. ( Birabujijwe kuhahagarara n’akanya gato). Ibyo byiciye isoko abubatse itaji yo ku cyimihurura ya SORAS yari yanateganije parikingi, bibangamira abakorera mu nzu ya depite Diyonizi polisi bavukijwe Parikingi, tutavuze ku Gisimenti, Prince house ndetse no kwa Kirimobenecyo ahahoze Tele 10.

Ubwo bwoba kandi ngo bukaba bukururwa n’urwikekwe ruri mu bategetsi ba FPR, mu tuzu bajyiye bubaka mu cyama hagati ndetse na Perezida Paul kagame adatinya kwamagana.

 

Amakuru y’akarere

Amakuru ya Kongo: Umunyamakuru wacu yanyarukiye muri Kivu y’amajyaruguru

Abarega ngo ntibifuza abana b'interahamwe n’inkotanyi bavutse bitewe n'ifatwakungufu!

Mu manama ngo yaba yarabaye mu miryango yo mu bwoko bw'abarega b'abanyekongo, bafashe icyemezo cyo guha Leta y'u Rwanda abana bavutse ku nterahamwe n’inkotanyi(zari zaragiye kurwana muri Congo) biturutse ku ifatwakungufu ry'abakobwa babo. Ngo bitaba ibyo abo bana bazicwa ngo kuko bafite impungenge ko bashobora kuzateza ingorane zo gusaba ubutaka cyangwa kugira uburenganzira ku gihugu. Abo bana bakaba bagera kuri 800.

Abo bana bavutse ku bagore batwawe bunyago n'imitwe yitwaje intwaro y'abanyarwanda muri Kongo. Nk'uko bivugwa abagore bagera ku 2800 nibo bari batwawe mu mashyamba interahamwe nk'uko abarega babivuga ngo basabye interahamwe kubagarurira abagore bazana 800 bonyine bahetse abandi batwite, abo interahamwe zagiye zisiga Inkotanyi zarababohoje. Ngo bari bamaranye nabo umwaka iyo mu mashyamba. Abandi bagore ibihumbi bibiri ngo baracyari kumwe mu Rwanda.

Nk'uko abanyamakuru bo muri Kivu y'amajyaruguru babidutangarije ngo kirazira ubundi mu muco w’ abarega gukuramo inda. Akaba ariyo mpamvu basanga icyemezo nk'icyo cyo kuba bakwica abana bamaze kuvuka cyashoboka.

Abo bana ni abo gutabarwa bikiri mu maguru mashya.

 

Generali Jerome Gakwavu amaze kwifatira agace muri Ituri.

 

Uwo mujenerali w'umunyekongo ngo amaze kwigirira agahugu ke ndetse na guverinoma. Akaba ngo ari akarere gafite umutekano uhagije kurusha na Kinshasa. Iyo guverinoma ye ikaba yarifatiye Aru, Ariwara na Mahagi haose muri teritwari ya Ituri. Hakaba ari ku mupaka wa RDC, Uganda na Sudani.

Biratangaje ko MONUC yicecekeye kandi hari igihugu mu kindi. Misnisitiri ushinzwe umutekano muri iyo guverinoma Bwana Idee Kalema, akaba akunze kuboneka cyane mu gihugu cya Uganda mu mugi wa Kampala aho akorera imirimo ya koperasiyio. Abantu benshi bakaba bemeza ko Uganda yaba ibafasha.

Umunyamakuru Maitre Lwarhiba umunyamakuru wa Radiyo Raga FM wagezeyo yadutangarije ko ako karere agenzura gafite umutekano uhagije, hakaba ari ho honyine muri Ituri hatari ikibazo cy'amoko.

Ariwara ngo ni umugi w'ubucuruzi ukomeye cyane urimo n'amamodoka yo mubwoko bwiza ngo udashobora no gusanga i Goma. Amafaranga akoreshwa aho ni amashilingi ya Uganda.

Ariwara kandi ngo batangiye kubaka amazu meza nk'ayo mu migi ikomeye. Ngo yatangije na gahunda yo guha abaturage inguzanyo.

Uwo munyekongo Generali Gakwavu nuwo mubwoko bw'abanyarwanda ngo ubwoko bwose bwo muri Kongo bukaba buri muri ako karere. Maitre akaba atangaza ko ariho hantu honyine umunyekongo avuga ikinyarwanda agatambuka ntawe umutunze agatoki.

Generali Gakwavu arasaba guverinoma ko azemera kujya muri guverinoma y'i Kinshasa ari uko yemeye kumwemera nka generali kandi igashyiramo n'abaminisitiri be ndetse n'abasirikare.

 

 

U Rwanda ruzashirwa ari uko rubashije gukorera ibyo rukeneye muri Kivu

N’ubwo tudasubya kumva amakuru y’umutekano muke muri Kivu, ntibibujije ko gahunda yo gufata Kivu n’ibiyirimo byose ikomeje haba ku nabi cyangwa ku neza. N’’ubwo kandi intambara ya NKUNDA na Mutebutsi yitiriwe abanye Kongo bavuga ikinyarwanda, amakuru twikuriye kuri Goma yatweretse byinshi, nko kuba bamwe mu banyemari b’abanyarwanda barahatiwe kuyiha umusanzu ngo barinde inganda zabo ziri kuri Goma, no kuba hari umunyemari w’umunyarwanda uri muri Gahunda zo gutera itabi mu karere ka Ituri ngo azabone iryo akoresha mu ruganda aherutse kwegukana mu ipiganwa. Abategetsi bakomeye b’u rwanda na bo bakaba bahafite imishinga, bakoreshamo bamwe mu banyekokngo bavuga ikinyarwanda. Leta ya Kongo ariko ikaba itarigeze ishira amakenga abo bantu bakorana na Leta y’u rwanda mu bucuruzi.

Ushyirwa mu majwi cyane ni Modeste Makabuza Ngoga na murumuna we Alex Makabuza. Bakaba barasatswe inshuro nyinshi babakekaho kuba bahishe imbunda cyangwa bambutsa imbunda mu bicuruzwa byabo n'ibikorwa by'amajyambere bavana mu Rwanda babijyana mu majyaruguru ya Kongo.

Mu bikorwa byitirirwa abo bagabo bombi, 70% y'amafaranga bashoye kandi bagikomeza gushora harimo gutangiza ubukerarugendo bakaba barasannye hoteli yayo iri Rwindi. Barubaka hoteli nshya yo mu rwego rw'amahoteli akomeye cyane ahitwa Keshero.

Bari guteza imbere ubuhinzi cyane cyane ubuhinzi bw'ibihingwa ngengabukungu birimo icyayi, ibireti n'ikawa ndetse bafite n’ibikorwa by’ubworozi. Uruganda rw'icyayi rwo bamaze kurwubaka ahitwa Kicanga, aho bagiye no kubaka urugomero rw'amashanyarazi rufite ubushobozi bwa 2000kva. Urwo rugomero rukaba ruzacanira abaturage b'aho Kicanga rugakoresha n'uruganda.

Indi mishinga bamaze gutangira harimo itumananaho ryo mu cyaro (Rural Communication) zimwe muri antenne zikaba zimaze kuhagera. Bashyizeho kandi na Banki izafasha abaturage Societe de Microfinance (SMF). Ibikoresho byose bikaba bitumizwa n’amasosiyete y’u rwanda, mu izina rya bamwe mu banyemari b’abanyarwanda.

Mu itumanaho no mu mabanki bamaze gutangirira mu mugi. Hari Banque de Commerce et de Developpement (BCD), iyi ikaba isa nk’intobo n’iyitirirwa alfred kalisa bita BCDI mu Rwnad, asangiye na FPR Inkotanyi, ikaba imaze igihe ikora. Hari na SUPER-CELL ( Rwanda Cell yo muri congo) ubu ikorera Kisangani, Goma na Bukavu. Hari kandi n’isosiyete y'ubwishingizi SCAR.Ubu barubaka uruganda rw'amasabune, ahegereye ikibuga cy'indege. Bazanye n'amamashini afunga icyayi mu dufuniko duto (tea-bags).

 

Urubyiruko rw'abanyekongo bavuga ikinyarwanda rukaba rwaratangarije ikiganiro cy'abana ku Ijwi ry'Amerika "Ejo bite ?" ko mu mashuri kuva aho MONUC itangarije ko ingabo z'u Rwanda zasubiye Kongo, usanga bagenzi babo barega kuba bagira uruhare mu kwambutsa bene wabo. Abari mu mshyirahamwe nabo ngo basigaye babishisha ku buryo amanama asigaye aba bakabaheza. Bose bafite impungenge ngo kuko ibyo bumva ku maradiyo amwe n'amwe na site za internet bihamagarira abandi banyeko ngo kubamagana bibatera impungenge.

Kongo yishisha ibyo bikorwa by’abanyarwanda iwayo

Iyo uvuganye n’abo banyemari bakorehswa, bakubwira ko ngo mu kubangamira abanyekongo bavuga ururimi r'ikinyarwanda mu bucuruzi bwabo mu burasirazuba bwa Kongo, ngo leta ya kongo yashatse guhagarika ibyo bikorwa byabo ngo hasigare hakora gusa amasosiyete y'i Kinshasa.

Ngo bananshatse bashatse no kwibisha uruganda rw'amabuye y'agaciro SOMIKIVU icukura PYROCHLORE NOBIUM amasosiyete yabo afitemo isoko. Ayo mabuye akaba akoreshwa mu itumanaho n'ibyuma kabuhariwe mu kubara. Urwo ruganda rukaba ruri mu karere gatuwe ahanini n'abanyekongo bavuga ikinyarwanda akaba ari nabo bayikorera ari benshi. Amakamyo yari atwaye ibintu by'iyo sosiyete akaba yarafashwe na interpole i Kampala bisabwe na guverinoma y'i Kinshasa. Ubu abakozi bafite impungenge ko bashobora kutazahembwa neza cyangwa bagahagarika imirimo.

Urwo ruganda rukaba rwari rwarubatswe n'isosiyete y'abadage GIF umukuru wayo akaba ari Metallurgie Broup.. Rwubatswe mu mwaka wa 1982 rutwara akandi kayabo ka miliyoni 58 z'amadolari zose. Rwaje kumara imyaka 7 yose rudakora rwaranangijwe n'intambaro rwongera kujyaho miliyoni 11 z'amadolari zo kurusana. GIF nyiri urwo rugana ikaba ifitanye na guverinoma amasezerano y'imyaka 25, ikaba inafitemo 20% y'imigabane. Ibyo rero bituma leta ya Congo isanga itagomba kunyurwa mu rihumye ngo ibyayo bikoreshwe ku buryo itazi.

Kugeza ubu inganda zikora PYROCHLORE NOBIUM ni ebyiri ku isi ni ukuvuga urwop ruri muri Kivu y'amajyaruguru ahitwa Lweshe no muri Bresil ahitwa PARA. Aho Luweshe niho bihendutse kuyicukura. Ndatwa Ortega

Amakuru magufiDepite abasi Mukama yambuye abana nyina abohereza i burayaNk’uko twabibabwiye muri numéro yacu ya 8, depite Abas Mukama uzwi cyane mu bikorwa byo gusenya yohereje uwo bashakanye mu buhungiro mu Bubiligi, aho yavuze ko ahunze ingoma y’agahotoro ya perezida paul kagame. Igiteye ikibazo ariko ni uko mu bana bane uwo mutegarugori yazanye, babiri ari abo depite Abas yambuye umugore we wa mber witwa Liliane, batanye bapfa ko Abas yahoraga amutoteza amwita Inyenzi. Uwo mudamu yaje kwiboneraundi mugabo ndetse ejobundi ku itariki ya 04 Nzeri bazashyingirwa ku mugaragaro. Ikibazo abo bana bafite rero ni uko iyo babapimye basanga ntaho bahuriye n’uwo mutegarugori ubagendana ku mweko, kandi yarageze i Burayi avuga ko ari abo yibyariye mu nda. Mu kinyamakuru Umuseso Abas yababwiye ko ngo yohereje umugore we kwivuza i buraya, ariko si byo kuko ibitaro byo mu Bubiligi birari kuri Gare du Nord ahubatse office des étrangers, kuko ari ho uwo mudamu akunze kuba ari kubera ko mu ntangiriro kubona impapuro byabanje kumurushya. Depite Mukama rero narekeraho akubeshya yemere ko abaye nk’abandi, kandi ajye akubita ababarira iyo atoteza LIPRODHOR n’amashyaka ya bene wabo kuko bashobora kubangamira umuryango we ukabura impapuro mu gihugu bahungiyemo inzara!

Kajeguhakwa yarafunzwe

Amakuru yatugezeho mu cyumweru gishize yatumenyesheje ko Depite kajeguhakwa afungiye muri leta ya FLORIDA ategereje guhabwa cyangwa kwimwa impapuro zo gutura muri Amerika.Bamwe babyitiriye ibirego by’amafaranga yarezwe muri leta, abandi ndetse barimo n’umuryango wa ny’i ubwite babyitirira politiki, ariko ikizwi ni uko uwo mugabo yari yarasezeye kuri politiki aho iva ikagera kuva umwaka ushize. Kajeguhakwa icyakora ntiyashoboye kumvikana na leta y’u rwanda yamuvugagaho kuba opposant politique ikanamushinja amafarnga. Bamwe banavuga ko uwahoze ari umujyanama wa kabirti wa ambassade y’u rwanda rwahama Fausitini na we yaba afungiye ko ari mwishywa wa Kajeguhakwa. Kugeza ubu iby’iryo fungwa ntibirasobanuka, ariko bamwe mu bategetsi bakoranye na we, Sebarenzi na Rwigema bakaba barasohoye inyandiko ndende yrerkana ko Ubutegetsi bw’u rwanda ari bubi ndetse ko nta n’ubutabera buburangwamo, basaba ko mu byo Amerika yakwirinda harimo no kohereza kajeguhakwa mu gihugu akomokamo ari cyo cy’u Rwanda. Kajeguhakwa ni we mudepite wenyine wafashe umushahara we awuha abana barokotse itsembabwoko ngo ubshyurire amashuri.

Abayoboke ba PSD ngo barashaka kwibonera Kagame

Abahagarariya Psd mu nzego z’ubutegetsi baherutse gusaba perezida wabo Visenti Biruta kubonana na Kagame bakamubwira akababaro baterwa n’uko ibyifuzo byabo bidahabwa agaciro mu miyoborere y’igihugu. Abo bayoboke babwiye Biruta ko no muri Forum nta jambo bafite, ngo kandi n’amajwi yabo yaribwe mu matora y’abadepite, mu gihe bari bashyigikiye umukandida wa FPR muri perezidansi. Ngo basanze rero bahezwa no mu butegetsi, none ngo barashaka kwibonanira na Kagame ngo bamubwire iribari ku mutima kuko basanga Biruta atabatumikira neza.

***********************************************

© RWANDANET 2004


***********************************************

Subscribe:rwandanet-subscribe@yahoogroups.com


To visit your group on the web, go to:

http://groups.yahoo.com/group/rwandanet/

 
***********************************************

10:08 Écrit par RWANDA_actualit | Lien permanent | Commentaires (0) |  Facebook |

Les commentaires sont fermés.