23/04/2006
Loi Organique n° 29/2005 du 31/12/2005 portant organisation des entités administratives de la République du Rwanda

Umwaka wa 44 n° idasanzwe Year 44 n° special

yo kuwa 31 Ukuboza 2005 of 31 December 2005
44ème Année n° spécial
du 31 décembre 2005
Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u | Official Gazette of the Republic of | Journal Officiel de la République du Rwanda |
Ibirimo/Summary/Sommaire
Itegeko/Law/Loi
N° 29/2005 ryo kuwa 31/12/2005
Itegeko Ngenga rigena inzego z’imitegekere y’Igihugu cy’u Rwanda.........................................
Umugereka wa mbere w’Itegeko Ngenga n° 29/2005 ryo kuwa 31/12/2005 rigena inzego z’imitegekere y’Igihugu cy’u Rwanda werekeye imbibi z’Intara n’Umujyi wa Kigali...............
Umugereka wa kabiri w’Itegeko Ngenga n° 29/2005 ryo kuwa 31/12/2005 rigena inzego z’imitegekere y’Igihugu cy’u Rwanda werekeye umubare, imbibi by’Uturere...........................
Umugereka wa III w’Itegeko Ngenga n° 29/2005 ryo kuwa 31/12/2005 rigena imitegekere y’Igihugu cy’u Rwanda werekeye imiterere y’Intara/Umujyi wa Kigali n’Uturere.....................
Nº 29/2005 of
Organic Law determining the administrative entities of the Republic of Rwanda……………..
Annex I of Organic Law n° 29/2005 of 31/12/2005 determining the administrative entities of the Republic of Rwanda relating to boundaries of Provinces and the City of Kigali…………
Annex II of Organic Law n° 29/2005 of 31/12/2005 determining the administrative entities of the Republic of Rwanda relating to number and boundaries of Districts………………...……..
Annex III of Organic Law n° 29/2005 of 31/12/2005 determining the administrative entities of the Republic of Rwanda relating to structure of Provinces/Kigali City and Districts………
N° 29/2005 du 31/12/2005
Loi Organique portant organisation des entites administratives de la République du Rwanda...
Annexe I de la Loi Organique n° 29/2005 du 31/12/2005 portant organisation des entités administratives de la République du Rwanda relative aux limites de la Ville de Kigali et des Provinces………………………………………………………………………………………...
Annexe II de la Loi Organique n° 29/2005 du 31/12/2005 portant organisation des entités administratives de la République du Rwanda relative au nombre et aux limites des Districts...
Annexe III de la Loi Organique n° 29/2005 du 31/12/2005 portant organisation des entités administratives de la République du Rwanda relative à la structure des Provinces, de la Ville de Kigali et des Districts………………………………………………………………………...
ITEGEKO NGENGA N° 29/2005 RYO KUWA 31/12/2005 RIGENA INZEGO Z’IMITEGEKERE Y’IGIHUGU CY’U RWANDA
Twebwe, KAGAME Paul,
Perezida wa Repubulika;
INTEKO ISHINGA AMATEGEKO YEMEJE, NONE NATWE DUHAMIJE, DUTANGAJE ITEGEKO NGENGA RITEYE RITYA, KANDI DUTEGETSE KO RYANDIKWA MU IGAZETI YA LETA YA REPUBULIKA Y’U RWANDA.
INTEKO ISHINGA AMATEGEKO:
Umutwe w’Abadepite, mu nama yawo yo kuwa 2 Ukuboza 2005;
Umutwe wa Sena, mu nama yawo yo kuwa 20 Ukuboza 2005;
Ishingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’ u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu ,cyane cyane mu ngingo zaryo iya 3, iya 62, iya 88, iya 90, iya 92, iya 93, iya 95, iya 108, iya 118, iya 121, iya 167 n’iya 201;
Isubiye ku itegeko n° 47/2000 ryo kuwa 19/12/2000 rihindura kandi ryuzuza itegeko ryo kuwa 15/04/1963 ryerekeye imitegekere y’Igihugu cya Repubulika y’u Rwanda nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu;
YEMEJE:
UMUTWE WA MBERE: IBYEREKEYE INGINGO RUSANGE
Ingingo ya mbere:
Iri tegeko ngenga rigena inzego z’imitegekere y’Igihugu cy’u Rwanda kandi rigashyiraho umubare, imbibi n’imiterere byazo .
Ingingo ya 2:
Igihugu cy’u Rwanda kigabanyijemo inzego z’imitegekere zikurikira:
1° Intara n’Umujyi wa Kigali;
2° Uturere;
3° Imirenge;
4° Utugari;
5° Imidugudu.
Ingingo ya 3:
Intara n’Umujyi wa Kigali bigabanyijemo Uturere.
Akarere kagabanyijemo Imirenge. Imbibi z’Imirenge zigenwa n’Iteka rya Perezida bisabwe na Minisitiri ufite ubutegetsi bw’Igihugu mu nshingano ze.
Umurenge ugabanyijemo Utugari. Utugari tugabanyijemo Imidugudu. Imbibi z’Utugari n’iz’Imidugudu zigenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite Ubutegetsi bw’Igihugu mu nshingano ze.
UMUTWE WA II: IBYEREKEYE UMUBARE, ICYICARO N’IMBIBI BY’INTARA
N’IBY’UMUJYI WA KIGALI
Ingingo ya 4:
Igihugu cy’u Rwanda kigabanyijemo Intara enye ( 4) n’Umujyi wa Kigali. Amazina, umubare n’ibyicaro by’Intara n’iby’Umujyi wa Kigali bigaragara mu mbonerahamwe ikurikira:
N° | IZINA | Icyicaro | Akarere karimo icyicaro |
1. | INTARA Y’AMAJYARUGURU | KINIHIRA | Akarere ka Rulindo |
2. | INTARA Y’AMAJYEPFO | BUSASAMANA | Akarere ka Nyanza |
3. | INTARA Y’IBURASIRAZUBA | KIGABIRO | Akarere ka Rwamagana |
4. | INTARA Y’IBURENGERAZUBA | BWISHYURA | Akarere ka Karongi |
5. | UMUJYI WA KIGALI | NYARUGENGE | Akarere ka Nyarugenge |
Ingingo ya 5:
Imbibi z’Intara n’iz’Umujyi wa Kigali bigaragara ku mugereka wa mbere (I) w’iri tegeko ngenga .
UMUTWE WA III: IBYEREKEYE UMUBARE N’IMBIBI BY’UTURERE
Ingingo ya 6:
Intara n’Umujyi wa Kigali bigabanyijemo Uturere.
Umubare n’imbibi by’Uturere bigaragara ku mugereka wa kabiri (II) w’iri tegeko ngenga.
UMUTWE WA IV : IBYEREKEYE IMITERERE Y’INTARA, IY’UMUJYI WA
KIGALI N`IY’UTURERE
Ingingo ya 7:
Imiterere y’Intara, iy’Umujyi wa Kigali n’iy’Uturere igaragara ku mugereka wa gatatu (III) w’iri tegeko ngenga.
UMUTWE WA V : IBYEREKEYE UBUYOBOZI BW’INZEGO Z’IMITEGEKERE
Ingingo ya 8 :
Intara iyoborwa na Guverineri ushyirwaho n’Iteka rya Perezida amaze kwemezwa na Sena.
Ku byerekeye izindi nzego z’imitegekere y’Igihugu, ubuyobozi bwazo bugenwa n’amategeko yihariye azigenga.
UMUTWE WA VI : IBYEREKEYE INGINGO Z’INZIBACYUHO N’IZISOZA
Ingingo ya 9 :
Iteka rya Perezida rigena uburyo Intara, Umujyi wa Kigali, Akarere n’Umurenge biyoborwa by’agateganyo mu gihe abayobozi b’izo nzego bataratorwa cyangwa ngo bashyirweho.
Ingingo ya 10 :
Ingingo zose z’amategeko abanziriza iri kandi zinyuranyije na ryo zivanyweho.
Ingingo ya 11 :
Iri tegeko ngenga ritangira gukurikizwa ku munsi ritangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.
Kigali kuwa 31/12/2005
Perezida wa Repubulika
KAGAME Paul
(sé)
Minisitiri w’Intebe
MAKUZA Bernard
(sé)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Imiyoborere Myiza ,
Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage
MUSONI Protais
(sé)
Bibonywe kandi bishyizweho Ikirango cya Repubulika:
Minisitiri w’Ubutabera
MUKABAGWIZA Edda
(sé)
UMUGEREKA WA MBERE W’ITEGEKO NGENGA N° 29/2005 RYO KUWA 31/12/2005 RIGENA INZEGO Z’IMITEGEKERE Y’IGIHUGU CY’U RWANDA WEREKEYE IMBIBI Z’INTARA N’UMUJYI WA KIGALI
I.1 UMUJYI WA KIGALI
Iburasirazuba:
Uhereye mu majyepfo ugana mu majyaruguru, kuva mu masangano y’umugezi wa Rugende n’Akagera uzamuka umugezi wa Rugende uri mu gishanga cya Rugende kugera aho wambukiranya umuhanda wa kaburimbo Kigali-Rwamagana ufata igishanga cya Gakwerere. Kuva aho, werekeza mu gikombe cya Kiyanja kugera ku muhanda Bumbogo-Musha. Kuva aho, ukomeza uwo muhanda ugana iburasirazuba kugeza ku kagezi ka Nkurikiza. Kuva aho umanuka akagezi ka Nkurikiza kugera mu masangano yako n’umugezi wa Kigozi. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Kigozi kugera aho winjirira mu kiyaga cya Muhazi hagati.
Amajyaruguru :
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba kuva aho urubibi rw’iburasirazuba rw’Umujyi wa Kigali rurangirira mu majyaruguru yarwo, ukomeza mu kiyaga cya Muhazi hagati aho umugezi wa Nyabugogo usohokera mu kiyaga cya Muhazi. Kuva aho, ukomeza uwo mugezi kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Muyanza. Kuva aho uzamuka umugezi wa Nyabugogo, kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Marenge. Kuva aho, uzamuka umugezi wa Marenge kugera ku isoko yawo. Kuva aho, ukomeza werekeza iburengerazuba ukambukiranya umuhanda Rutongo-Nyacyonga kugera mu mukoki ugabanya Imirenge ya Masoro wo mu Karere ka Rulindo na Jabana wo mu Karere ka Gasabo ko mu Mujyi wa Kigali kugera ku kagezi ka Cyogo. Kuva aho, ukomeza akagezi ka Cyogo kugera mu isoko yako. Kuva aho urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Murambi wo mu Karere ka Rulindo n’Umurenge wa Jabana wo mu Karere ka Gasabo kugera ku mugezi wa Murongozi. Kuva aho, uzamuka umugezi wa Murongozi kugera mu masangano yawo n’akagezi ka Kabilizi. Kuva aho, uzamuka akagezi ka Kabilizi kugera ku isoko yako. Kuva aho urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Ngoma wo mu Karere ka Rulindo n’uwa Jali wo mu Karere ka Gasabo kugera ku isoko y’akagezi ka Nyagafunzo. Kuva aho, umanuka akagezi ka Nyagafunzo kugera mu masangano yako n’umugezi wa Yanze. Kuva aho, umanuka umugezi wa Yanze ugafata akabande ka Sakigobe gahuriweho n’Umurenge wa Kanyinya wo mu Karere ka Nyarugenge ko mu Mujyi wa Kigali n’Umurenge wa Shyorongi wo mu Karere ka Rulindo ko mu Ntara y’Amajyaruguru. Kuva aho, umanuka umusozi wa Kanyinya mu ibanga ry’iburengerazuba kugera ku mugezi wa Nyabarongo.
Iburengerazuba :
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo kuva aho urubibi rw’Intara y’Amajyaruguru n’urw’Intara y’Amajyepfo zihurira n’urw’amajyaruguru y’Umujyi wa Kigali ku mugezi wa Nyabarongo, urubibi rukomeza ari umugezi wa Nyabarongo kugera mu masangano yawo n’Akanyaru.
Amajyepfo :
Uhereye iburengerazuba ugana iburasirazuba, urubibi rw’amajyepfo y’Umujyi wa Kigali rugizwe n’Akagera, kuva mu masangano ya Nyabarongo n’Akanyaru kugera aho umugezi wa Rugende uri mu gishanga cya Rugende wisukira mu Kagera .
I.2 INTARA Y’AMAJYARUGURU
Iburasirazuba:
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, urubibi rw’iburasirazuba rw’Intara y’Amajyaruguru ruhera ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Uganda ku mpinga y’agasozi ka Nyamilinga ukayambukiranya ugafata impinga y’umusozi wa Birema ukamanuka werekeza ku kiraro cyo ku mugezi wa Kizinga, ukawumanuka kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Ngoma, kuwukomeza kugera aho agasozi ka Kenyarwanda gatangirira. Kuva aho, ukomeza ako gasozi ugakikira mu burasirazuba bwako, ugakurikira uruhererekane rw’imisozi ya Gatonde, Gorora na Mabare, kumanuka umugezi wa Gashahi kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Nkono uri munsi y’agasozi ka Butwaro, kuzamuka ugana mu isoko y’uwo mugezi ukaminuka ako gasozi ka Butwaro ugana mu mugezi wa Nyiragashahi, gukomeza uwo mugezi kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Nyamugali, ukomeza igikombe cya Rwamuhilima kugera aho bita mu Rugogwe aho umuhanda ujya Buhanga n’ujya Nyagahanga ihurira , gukomeza umuhanda ujya Nyagahanga kugera ku musozi wa Gakenke, kumanuka uwo musozi kugera ku mugezi wa Cyanyandago na Nyakagezi kugera mu masangano ya Nyakagezi n’umugezi wa Warufu, kumanuka uwo mugezi wa Warufu kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Bihiza, kuzamuka uwo mugezi kugera ku musozi wa Nyabisindu; kuminuka uwo musozi wa Nyabisindu werekeza ku mugezi wa Nyampundu, kuwumanuka kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Nyacyonga, kuzamuka umugezi wa Nyacyonga kugera ku muhanda Muko-Muhura, kwambukiranya uwo muhanda werekeza mu gikombe kirimo isoko ya Kadahokwa yisuka mu mugezi wa Mayora, kumanuka uwo mugezi kugera aho wisukira muri Kagogo, kumanuka umugezi wa Kagogo kugera aho wisuka mu mugezi wa Buganya, gukurikira uwo mugezi wa Buganya kugera aho wisukira mu kiyaga cya Muhazi.
Amajyaruguru:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rw’Intara y’Amajyaruguru rugizwe n’urubibi rusanzwe rutandukanya Igihugu cy’u Rwanda, icya Uganda n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo .
Amajyepfo:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rw’amajyepfo rw’Intara y’Amajyaruguru runyura mu Kiyaga cya Muhazi rugakomeza mu masangano y’imigezi ya Nyabugogo n’uwa Kaguhu. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Nyabugogo kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Marenge utandukanya Umurenge wa Jabana wo mu Karere ka Gasabo ko mu Mujyi wa Kigali n’uwa Masoro wo mu Karere ka Rulindo ko mu Ntara y’Amajyaruguru, ugakomeza umugezi wa Cyogo n’umukoki ugabanya Umurenge wa Jabana wo mu Karere ka Gasabo ko mu Mujyi wa Kigali n’Umurenge wa Murambi wo mu Karere ka Rulindo ko mu Ntara y’Amajyaruguru. Kuva ku mugezi wa Cyogo, wambukiranya umusozi kugera ku mugezi wa Murongozi, kuwukomeza kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Kabilizi. Kuva aho, uzamuka ugana mu isoko y’umugezi wa Kabilizi kugera ku muhanda uva kuri santeri y’ubucuruzi ya Ngoma ujya i Jali. Kuva aho, wambukiranya uwo muhanda ukamanuka umukoki werekeza mu mugezi wa Nyagafunzo kugera aho wisukira mu mugezi wa Yanze. Kuva aho, umanuka umugezi wa Yanze,ugafata akabande ka Sakibogwe gahuriweho n’Umurenge wa Kanyinya wo mu Karere ka Nyarugenge ko mu Mujyi wa Kigali n’Umurenge wa Shyorongi wo mu Karere ka Rulindo ko mu Ntara y’Amajyaruguru. Kuva aho, umanuka umusozi wa Kanyinya mu ibanga ry’iburengerazuba kugera ku mugezi wa Nyabarongo. Kuva aho, uzamuka umugezi wa Nyabarongo kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Mukungwa.
Iburengerazuba:
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, urubibi rw’iburengerazuba rw’Intara y’Amajyaruguru ruhereye aho Igihugu cy’u Rwanda kigabanira n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, gukomeza umurongo ugororotse ukarenga umwuzi wa Bikwi ukagera aho bita ku Kaserushyana. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Gataraga wo mu Karere ka Musanze n’Umurenge wa Mukamira wo mu Karere ka Nyabihu kugera ku muhanda wa kaburimbo wa Musanze- Rubavu aho bita kuri Nyirantarengwa aho umuhanda wa kaburimbo Musanze-Rubavu uhurira n’agahanda kava kuri Paruwasi ya Busogo. Kuva aho, wambukiranya umuhanda wa kaburimbo werekeza mu ntangiriro z’umusozi wa Runigi mu majyaruguru yawo, ukagenda uwukikije kugera aho uhurira n’umusozi wa Mugogo. Kuva aho, urubibi rukomeza ari umugezi wa Mugogo uri mu gishanga cya Mugogo. Kuva muri icyo gishanga, uzamuka agasozi ka Gatare ukabereretse ku ruhande rw’iburyo ukomeza urubibi rw’Umurenge wa Busogo wo mu Karere ka Musanze n’Umurenge wa Kintobo wo mu Karere ka Nyabihu kugera ku muhanda wa Rutoyi-Rusanze. Kuva aho, ukurikira uwo muhanda uva i Gatovu ujya i Murama kugera ku mashuri abanza yo ku Nturo ukanyura iburyo bwayo hagati ya Nturo n’umusozi wa Masunzu ukongera ukagera kuri uwo muhanda, kuwukomeza kugera aho bita kuri Kinga. Kuva aho umanuka umusozi wa Gihuli ukagera ku mugezi wa Nyamata kugera aho uhindura izina ukitwa Nyamukongoro munsi y’umusozi wa Bugombe. Kuva aho, werekeza muri santeri y’ubucuruzi ya Kinkware, ukomeza urubibi rugabanya Umurenge wa Nkotsi yo mu Karere ka Musanze n’Umurenge wa Rugera wo mu Karere ka Nyabihu ukagera ku iteme rya Kabamonyo riri ku mugezi wa Mukungwa. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Mukungwa kugera ku masangano yawo n’umugezi wa Nyabarongo.
I.3 INTARA Y’AMAJYEPFO
Iburasirazuba
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, urubibi rw’Intara y’Amajyepfo ruhera mu masangano y’umugezi wa Nyabarongo na Nyabugogo, umanuka Nyabarongo kugera mu masangano yayo n’Akanyaru. Kuva aho, uzamuka Akanyaru kugera mu masangano yako n’umugezi wa Gisuma ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icy’u Burundi.
Amajyaruguru:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rw’iyo Ntara rutangirira mu masangano y’umugezi wa Nyabugogo na Nyabarongo uzamuka Nyabarongo ukagera mu masangano yayo n’umugezi wa Mukungwa.
Iburengerazuba:
Uhereye mu majyepfo ugana mu majyaruguru, urubibi rwayo rutangirira ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icy’u Burundi, gukomeza isunzu rya Kongo-Nili mu majyaruguru kugera aho umuhanda wa kaburimbo Huye -Rusizi uhurira n’ishami ry’umugezi wa Rubyiro. Kuva aho, ukurikira umuhanda ugana Rusizi kugera ku ishami ry’Umugezi wa Shyara, kuzamuka uwo mugezi werekeza amajyaruguru ukongera ukagusha ku isunzu rya Kongo-Nili, urizamuke ugana mu majyaruguru kugera ku isoko y’umugezi wa Kilimbi. Kuva aho, wambukiranya umanuka mu mpinga y’iryo sunzu ugera ku isoko y’umugezi wa Mbirurume. Kuva aho, ukomeza uwo mugezi kugera aho uhurira n’akabande ka Cyuho kari mu majyepfo y’agasozi ka Gihumo. Kuva aho, uzamuka ako gasozi ka Cyuho ukaminukira mu kabande ka Ruhorobero, ugakomeza werekeza iburasirazuba ukikira agasozi k’Uwurunanira, ugakikiza agasozi ka Shishi mu majyaruguru yako, uminukira mu isoko y’Akagezi ka Matyazo, uzamuka wambukiranye agasozi ka Gisali kugera mu muhanda Gisovu-Gasarenda. Kuva aho, ukomeza uwo muhanda ugana amajyepfo kugera ku mugezi wa Range. Kuva aho, ukomeze uwo mugezi kugera mu masangano yawo na Mbirurume. Kuva aho, ukomeza uwo mugezi wa Mbirurume kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Mwogo aho iyo migezi yombi ibyara Nyabarongo. Kuva aho, ukomeza Nyabarongo kugera mu masangano yayo na Mukungwa.
Amajyepfo:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba kuva aho umugezi wa Gisuma wisukira mu Kanyaru, urubibi rw’Intara y’Amajyepfo rukomeza ari umupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icy’u Burundi kugera aho isunzu rya Kongo Nili rihurira n’uwo mupaka.
1.4 INTARA Y’IBURASIRAZUBA
Iburasirazuba
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, urubibi rw’Intara y’Iburasirazuba rugizwe n’umupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Tanzaniya kuva mu masangano y’umugezi wa Muvumba n’umugezi w’Akagera kugera ku kiraro cya Rusumo ku muhanda mpuzamahanga wa kaburimbo Rwanda-Tanzaniya.
Amajyaruguru:
Uhereye iburengerazuba ugana iburasirazuba, urubibi rugizwe n’umupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’Igihugu cya Uganda, kuva ku mpinga y’umusozi wa Nyamiringa kugera mu masangano y’umugezi wa Muvumba n’Akagera.
Iburengerazuba:
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo kuva ku musozi wa Nyamilinga uri ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Uganda, urubibi rw’Intara y’Iburasirazuba rukomeza ari urubibi rw’iburasirazuba rw’Intara y’Amajyaruguru n’urubibi rw’iburasirazuba n’urw’amajyepfo y’Umujyi wa Kigali kugera mu masangano y’Akanyaru na Nyabarongo. Kuva aho, uzamuka umugezi w’Akanyaru ukagera ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icy’u Burundi.
Amajyepfo:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rw’Amajyepfo y’Intara y’Iburasirazuba rugizwe n’umupaka w’Igihugu cy’u Rwanda, icya Tanzaniya n’icy’u Burundi kuva ku kiraro cya Rusumo kiri ku muhanda mpuzamahanga Rwanda-Tanzaniya kugera ku mugezi w’Akanyaru ugize umupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icy’u Burundi.
1.5 INTARA Y’IBURENGERAZUBA
Iburasirazuba:
Uhereye mu majyepfo ugana mu majyaruguru, urubibi rw’Intara y’Iburengerazuba rutangirira ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icy’u Burundi, gukomeza isunzu rya KongoNili, mu majyaruguru kugera aho umuhanda wa kaburimbo Huye–Rusizi, uhurira n’ishami ry’umugezi wa Rubyiro. Kuva aho, ukurikira umuhanda ugana Rusizi kugera ku ishami ry’umugezi wa Shyara, kuzamuka uwo mugezi werekeza amajyaruguru ukongera ukagusha ku isunzu rya Kongo-Nili, urizamuke ugana mu majyaruguru kugeza ku isoko y’umugezi wa Kilimbi. Kuva aho, umanuka mu mpinga y’iryo sunzu kugera ku isoko y’umugezi wa Mbirurume. Kuva aho, ukomeza uwo mugezi kugera aho uhurira n’akabande ka Cyuho kari mu majyepfo y’agasozi ka Gihumo. Kuva aho, uzamuka ako gasozi ka Cyuho ukaminukira mu kabande ka Ruhorobero, ugakomeza werekeza iburasirazuba ukikira agasozi k’ Uwurunanira, ugakikiza agasozi ka Shishi mu majyaruguru yako, ukaminukira ku isoko y’Akagezi ka Matyazo, ukazamuka wambukiranya agasozi ka Gisali kugera mu muhanda Gisovu-Gasarenda. Kuva aho, ukomeza uwo muhanda ugana amajyepfo kugera ku mugezi wa Range. Kuva aho, ukomeze uwo mugezi kugera mu masangano yawo na Mbirurume. Kuva aho, ukomeza uwo mugezi wa Mbirurume kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Mwogo, aho iyo migezi yombi ibyara Nyabarongo. Kuva aho ukomeza Nyabarongo kugera mu masangano yayo na Mukungwa. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’iburengerazuba rw’Intara y’Amajyaruguru kugera ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu mpinga y’ikirunga cya Karisimbi.
Amajyaruguru:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rw’amajyaruguru rw’Intara y’Iburengerazuba rugizwe n’urubibi rw’iburengerazuba rw’Intara y’Amajyaruguru kuva mu masangano ya Nyabarongo na Mukungwa kugera ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ku mpinga y’Ikirunga cya Karisimbi.
Iburengerazuba:
Uhereye mu majyepfo ugana mu majyaruguru, urubibi rw’iburengerazuba rw’Intara y’Iburengerazuba rugizwe n’umupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuva aho umupaka w’Igihugu cy’u Rwanda, icy’u Burundi n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bihurira kugera ku mpinga y’ikirunga cya Karisimbi.
Amajyepfo:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rw’amajyepfo rw’Intara y’Iburengerazuba rugizwe n’umupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icy’u Burundi kuva ku isunzu rya Kongo Nili aho urubibi rw’iburengerazuba rw’Intara y’Amajyepfo ruhurira n’urubibi rw’iburasirazuba rw’Intara y’Iburengerazuba kugera aho umupaka w’Igihugu cy’u Rwanda uhurira n’umupaka w’Igihugu cy’u Burundi n’uw’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Kigali, kuwa 31/12/2005
Perezida wa Repubulika
KAGAME Paul
(sé)
Minisitiri w’Intebe
MAKUZA Bernard
(sé)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Imiyoborere Myiza,
Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage
MUSONI Protais
(sé)
Bibonywe kandi bishyizweho Ikirango cya Repubulika :
Minisitiri w’Ubutabera
MUKABAGWIZA Edda
(sé)
UMUGEREKA WA KABIRI W’ITEGEKO NGENGA N° 29/2005 RYO KUWA 31/12/2005 RIGENA INZEGO Z’IMITEGEKERE Y’IGIHUGU CY’U RWANDA WEREKEYE UMUBARE, IMBIBI BY’UTURERE
II.1 UMUBARE W’UTURERE
N° | INTARA N’UMUJYI WA | AKARERE |
1 | UMUJYI WA | GASABO KICUKIRO NYARUGENGE |
2 | INTARA Y’AMAJYARUGURU | MUSANZE BURERA GICUMBI RULINDO GAKENKE |
3 | INTARA Y’AMAJYEPFO | MUHANGA KAMONYI RUHANGO NYANZA GISAGARA HUYE NYARUGURU NYAMAGABE |
4 | INTARA Y’IBURASIRAZUBA | NYAGATARE GATSIBO KAYONZA KIREHE NGOMA RWAMAGANA BUGESERA |
5 | INTARA Y’IBURENGERAZUBA | RUSIZI NYAMASHEKE KARONGI RUTSIRO NGORORERO RUBAVU NYABIHU |
II.2 IMBIBI Z’UTURERE
II.2.1 UMUJYI WA KIGALI
II.2.1.1 AKARERE KA GASABO:
Iburasirazuba:
Uhereye mu majyepfo ugana mu majyaruguru , urubibi rw’iburasirazuba rw’Akarere ka Gasabo rugizwe n’urubibi rw’iburasirazuba bw’Umujyi wa Kigali kuva aho Umurenge wa Rusororo wo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Masaka wo mu Karere ka Kicukiro n’Umurenge wa Muyumbu wo mu Karere ka Rwamagana ihurira ku kagezi ka Rugende mu gishanga cya Rugende kugera mu kiyaga cya Muhazi hagati unyuze aho akagezi ka Kigozi kisukira mu kiyaga cya Muhazi.
Amajyaruguru:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rw’amajyaruguru y’Akarere ka Gasabo ruhuye n’urubibi rw’amajyaruguru y’Umujyi wa Kigali kuva aho umugezi wa Kigozi wisukira mu kiyaga cya Muhazi hagati aho Uturere twa Rwamagana, Gicumbi na Gasabo duhurira kugera ku mugezi wa Yanze aho uhurira n’igikombe cya Sakigobe.
Iburengerazuba:
Uhereye mu majyepfo werekeza mu majyaruguru, urubibi rw’Akarere ka Gasabo ruva ku masangano y’umugezi wa Rwampara n’akagezi ka Rugenge, rugakomeza umugezi wa Ruganwa kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Nyabugogo. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Nyabugogo kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Yanze. Kuva aho, uzamuka umugezi wa Yanze kugera aho uhurira n’igikombe cya Sakigobe.
Amajyepfo:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rw’amajyepfo y’Akarere ka Gasabo ruva aho Umurenge wa Rusororo wo mu Karere ka Gasabo,Umurenge wa Masaka wo mu Karere ka Kicukiro n’Umurenge wa Muyumbu wo mu Karere ka Rwamagana aho ihurira ku kagezi ka Rugende mu gishanga cya Rugende. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Rusororo kugera mu mubande wa Rusheshe aho uhurira n’umubande wa Nyandungu. Kuva aho , ukomeza akagezi ka Mwanana kari mu mubande wa Nyandungu kugera mu isoko yako. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Kimironko wo mu Karere ka Gasabo, uwa Remera n’uwa Nyarugunga wo mu Karere ka Kicukiro kugera aho ihurira n’Umurenge wa Kanombe wo mu Karere ka Kicukiro ku muhanda wa kaburimbo Remera-Kanombe. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Kanombe n’urw’Umurenge wa Remera wo mu Karere ka Gasabo kugera aho ihurira n’urw’Umurenge wa Niboye wo mu Karere ka Kicukiro. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Niboye n’uwa Remera kugera aho ruhurira n’urw’Umurenge wa Kicukiro wo mu Karere ka Kicukiro kugera ku kagezi ka Rugenge. Kuva aho ,ukomeza akagezi ka Rugenge kugera mu masangano yako n’umugezi wa Rwampara.
II.2.1.2 AKARERE KA KICUKIRO
Iburasirazuba:
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, urubibi rw’iburasirazuba rw’Akarere ka Kicukiro rugizwe n’urubibi rw’iburasirazuba rw’Umujyi wa Kigali kuva aho Umurenge wa Rusororo wo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Masaka wo mu Karere ka Kicukiro n’Umurenge wa Muyumbu wo mu Karere ka Rwamagana ihurira ku kagezi ka Rugende kari mu gishanga cya Rugende kugera aho kisukira mu Kagera aho Uturere twa Kicukiro, Bugesera na Rwamagana duhurira.
Amajyaruguru:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rw’amajyaruguru y’Akarere ka Kicukiro rugizwe n’urubibi rw’Akarere ka Gasabo kuva aho Umurenge wa Rusororo wo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Masaka wo mu Karere ka Kicukiro n’Umurenge wa Muyumbu wo mu Karere ka Rwamagana ihurira ku kagezi ka Rugende kugera mu masangano y’akagezi ka Rugenge n’umugezi wa Rwampara aho Uturere twa Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge duhurira.
Iburengerazuba:
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, kuva mu masangano y’umugezi wa Rwampara n’akagezi ka wa Rugenge aho Uturere twa Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo duhurira, uzamuka umugezi wa Rwampara kugera mu isoko yawo. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Nyamirambo wo mu Karere ka Nyarugenge n’urw’Umurenge wa Kigarama wo mu Karere ka Kicukiro kugera aho ihurira n’Umurenge wa Mageregere wo mu Karere ka Nyarugenge. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Imirenge ya Mageregere na Kigarama kugera aho ihurira n’Umurenge wa Gatenga wo mu Karere ka Kicukiro mu mpinga y’umusozi wa Rebero, kuri metero mirongo itandatu (m 60) utaragera ku kigega cy’amazi. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Mageregere n’urw’Umurenge wa Gatenga kugera aho Umurenge wa Gatenga, uwa Mageregere n’uwa Gahanga ihurira, muri metero mirongo ine n’indwi (m 47 ) uvuye mu masangano y’akagezi ka Rutagara n’akagezi ka Kiruhura. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’ Umurenge wa Gahanga n’Umurenge wa Mageregere kugera aho ihurira n’Umurenge wa Ntarama wo mu Karere ka Bugesera unyuze ku kagezi ka Kiruhura kisuka mu Kagera.
Amajyepfo:
Uhereye iburengerazuba ugana iburasirazuba, urubibi rw’amajyepfo y’Akarere ka Kicukiro ruhuye n’urubibi rw’amajyepfo y’Umujyi wa Kigali kuva aho Umurenge wa Mageregere wo mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Gahanga wo mu Karere ka Kicukiro n’Umurenge wa Ntarama wo mu Karere ka Bugesera ihurira ku Kagera kugera aho akagezi ka Rugende kisukira mu Kagera aho Akarere ka Kicukiro, ko mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twa Rwamagana na Bugesera two mu Ntara y’Iburasirazuba duhurira.
II.2.1.3 AKARERE KA NYARUGENGE
Iburasirazuba:
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, urubibi rw’iburasirazuba rw’Akarere ka Nyarugenge ruhuye n’urubibi rw’iburengerazuba bw’Akarere ka Kicukiro kuva mu masangano y’akagezi ka Rugenge n’umugezi wa Rwampara kugera aho Umurenge wa Mageregere wo mu Karere ka Nyarugenge n’uwa Ntarama wo mu Karere ka Bugesera ihurira ku Kagera.
Amajyaruguru:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rw’Amajyaruguru y’Akarere ka Nyarugenge rugizwe n’urubibi rw’iburengerazuba rw’Akarere ka Gasabo kuva mu masangano y’akagezi ka Rwampara n’akagezi ka Rugenge kugera aho umukoki umanuka mu gikombe cya Sakigobe uhurira n’umugezi wa Yanze aho Uturere twa Nyarugenge na Gasabo two mu Mujyi wa Kigali duhurira n’Akarere ka Rulindo ko mu Ntara y’Amajyaruguru. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’amajyaruguru y’Umujyi wa Kigali kugera ku mugezi wa Nyabarongo aho Uturere twa Rulindo, Kamonyi na Nyarugenge duhurira.
Iburengerazuba:
Uhereye mu majyepfo ugana mu majyaruguru, urubibi rw’iburengerazuba rw’Akarere ka Nyarugenge ruhuye n’urubibi rw’iburengerazuba bw’Umujyi wa Kigali kuva mu masangano ya Nyabarongo n’Akanyaru, kugera aho Akarere ka Nyarugenge, Akarere ka Rulindo n’Akarere ka Kamonyi duhurira kuri Nyabarongo.
Amajyepfo:
Uhereye iburengerazuba ugana iburasirazuba, urubibi rw’amajyepfo y’Akarere ka Nyarugenge rugizwe n’urubibi rw’amajyepfo y’Umujyi wa Kigali kuva mu masangano y’Akanyaru na Nyabarongo kugera aho Imirenge ya Ntarama, Gahanga na Mageregere ihurira ku Kagera.
II.2.2 INTARA Y’AMAJYARUGURU:
II.2.2.1 AKARERE KA MUSANZE
Amajyaruguru:
Uhereye iburengerazuba ugana iburasirazuba, urubibi rw’Akarere ka Musanze ruhuye n’umupaka w’Igihugu cy’u Rwanda, icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’icya Uganda kuva mu mpinga y’ikirunga cya Karisimbi kugera mu mwoma uri hagati y’ibirunga bya Gahinga na Muhabura.
Iburasirazuba:
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, urubibi rw’iburasirazuba bw’Akarere ka Musanze ruhuye n’urubibi rw’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Uganda kuva ku mwoma uri hagati y’ibirunga bya Gahinga na Muhabura, urubibi rukurikira umugezi wa Ruvumu kugera aho Pariki y’Igihugu y’Ibirunga irangirira. Kuva aho, werekeza mu majyepfo, urubibi rukomeza ari urusanzwe hagati y’Umurenge wa Gahunga wo mu Karere ka Burera n’uwa Nyange wo mu Karere ka Musanze, kugera ku muhanda uva Gikoro ujya mu Gahunga, mu mahuriro y’Imirenge uwa Gahunga wo mu Karere ka Burera, n’iya Cyuve na Nyange yo mu Karere ka Musanze. Kuva aho, ukomeza uwo muhanda kugera ku kiraro cya Nyabutoshwa. Kuva aho, ukomeza uwo mwuzi uri hagati y’Umurenge wa Gahunga mu Karere ka Burera n’Umurenge wa Cyuve wo mu Karere ka Musanze kugera ahitwa Rusenyi ho mu Karere ka Musanze. Kuva aho, umanuka werekeza ku muhanda wa kaburimbo Musanze-Cyanika unyuze ahitwa Songa. Kuva aho, ukomeza umuhanda wa kaburimbo Musanze-Cyanika kugera aho uhurira n’umuhanda ujya Nkumba. Kuva aho, werekeza mu majyepfo unyuze ku mwuzi wa Nyarwambu aho uhindura izina ukitwa umwuzi wa Gihugu kugeza aho winjirira mu kiyaga cya Ruhondo. Kuva kuri icyo kiyaga ukurikira umugezi wa Nyabyondo kugera aho umuhanda uva Kivuruga n’uva Ruhondo ihurira. Kuva aho , ukomeza umugezi wa Kanyugunyugu kugera mu isoko yawo. Kuva aho, ukomeza werekeza amajyepfo kugera aho umuhanda wa Kivuruga n’uwa Ruhondo ihurira. Kuva aho ukambukiranya iyo mihanda ukagera mu kagezi ka Kara.
Amajyepfo:
Uhereye iburasirazuba werekeza iburengerazuba, urubibi rw’Akarere ka Musanze ruhera ku kagezi ka Kara. Kuva aho, ukomeza ako kagezi kugeza aho gahuriye n’umugezi wa Mukinga. Kuva aho ukomeza umugezi wa Mukinga kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Gicuba. Kuva aho, urubibi rukomeza ari akagezi ka Gicuba kugera ku kagezi k’Agahama. Uzamuka akagezi k’ Agahama kugera ku muhanda ujya Cyabingo, ukawukomeza kugera aho uhurira n’agahanda kajya Gishubi. Kuva aho, umanuka mu gikombe kugera mu mubande wa Nyakagezi, ugakomeza uwo mubande, ugafata isoko ya Nyakagezi, ukawukomeza kugera mu masangano yawo n’akagezi ka Nyiragisuka. Kuva aho, ukomeza ako kagezi mu gikombe kigabanya Imirenge ya Rwaza mu Karere ka Musanze na Cyabingo mu Karere ka Gakenke kugera ku muhanda uva Cyabingo ugana Nyundo kugera ku musozi wa Nyakabingo. Kuva aho, werekeza iburengerazuba urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Rwaza wo mu Karere ka Musanze n’Umurenge wa Cyabingo wo mu Karere ka Gakenke kugera ku kagezi ka Kayanza. Kuva aho, ukomeza akagezi ka Kayanza kugera aho kisukira mu mugezi wa Mukungwa. Kuva aho, ukurikira umugezi wa Mukungwa kugera ku iteme rya Kabamonyo.
Iburengerazuba:
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, urubibi rw’Akarere ka Musanze ruhuye n’urw’iburasirazuba bw’Akarere ka Burera kugera aho umuhanda uva Rwili ujya mu Miyove uhurira n’umuhanda wa Ruhunde. Kuva aho, ukomeza umuhanda Miyove-Rwili kugera aho Uturere twa Gicumbi, Burera na Rulindo duhurira. Kuva aho, ukurikira umugezi wa Mihira kugera ku mugezi wa Gisaganandi. Kuva aho ukomeza umugezi wa Gisaganandi kugera mu gishanga kirimo icyayi cya Cyohoha aho Imirenge ya Kinihira na Rukozo yo mu Karere ka Rulindo n’Umurenge wa Gicumbi ihurira. Kuva aho, werekeza iburasirazuba, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Kinihira wo mu Karere ka Rulindo n’Umurenge wa Miyove wo mu Karere ka Gicumbi kugera ku mugezi wa Rubaya. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Rubaya ugana mu majyepfo ukagera mu masangano yawo n’umugezi wa Nyirakibuye. Kuva aho, urawuzamuka ukagenda metero magana atatu na makumyabiri (m 320) kugera ku gahanda kava ku mazu ya gereza ya Miyove gafata ku muhanda Miyove-Gicumbi, wambukiranya ako gahanda ugakomeza urubibi rw’Imirenge ya Nyankenke wo mu Karere ka Gicumbi na Kisaro wo mu Karere ka Rulindo kugera ku mugezi wa Kibingwe. Kuva aho ukomeza uwo mugezi ugana amajyaruguru kugera ku mubande uri hagati y’imisozi ya Rugandu na Kamushenyi kugera ku mugezi wa Rwamuhuba.
Kuva aho, ukomeza umugezi wa Rwamuhuba kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Kamaganga. Kuva aho urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Kisaro wo mu Karere ka Rulindo n’uwa Mutete wo mu Karere ka Gicumbi kugera ku mugezi wa Gaseke. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Gaseke ugana amajyepfo kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Rugabano. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Rugabano kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Muyanza . Gukomeza umugezi wa Muyanza kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Nyabugogo.
II.2.2.2 AKARERE KA BURERA
Amajyaruguru:
Uhereye iburengerazuba ugana iburasirazuba, urubibi rw’amajyaruguru y’Akarere ka Burera rugizwe n’umupaka usanzwe ugabanya Igihugu cy’u Rwanda n’icya Uganda, kuva ku mwoma uri hagati y’ibirunga bya Gahinga na Muhabura kugera mu ibanga ry’umusozi wa Ryakababwe.
Iburasirazuba:
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, urubibi rw’Akarere ka Burera ruhera ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’Igihugu cya Uganda ukagera mu ibanga ry’umusozi wa Ryakababwe. Kuva aho umanuka uwo musozi kugeza ku mugezi wa Murubaya, ugakomeza ukagera ku isoko y’umugezi wa Kiliba, ukomeza uzamuka uwo mugezi ugana mu isoko yawo, ukazamuka umusozi wa Nyabyondo ukambukiranya umuhanda Bungwe-Rubaya werekeza mu mubande wa Nyamateke. Kuva aho, wambukiranya umusozi wa Bungwe werekeza ku musozi wa Rweru. Kuva aho, werekeza ku musozi wa Murambo ugakomeza mu kabande karimo Umugezi wa Nyarukore. Kuva aho, uzamuka umugezi wa Nyarukore aho Umurenge wa Bungwe wo mu Karere ka Burera n’uwa Rubaya wo mu Karere ka Gicumbi ihurira, umanuka urubibi rw’iyo Mirenge yombi kugera ku mugezi wa Murubaya, ugakomeza uwo mugezi kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Kiliba, ugakomeza uwo mugezi wa Kiliba ugana mu majyepfo kugera mu isoko yawo. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Bungwe n’Umurenge wa Rubaya kugera ku muhanda Bungwe-Rubaya. Kuva aho, kwambukiranya uwo muhanda werekeza mu mubande wa Nyamateke. Kuva aho, ukikira umusozi wa Bungwe werekeza mu ibanga ry’umusozi wa Rweru. Kuva aho, werekeza ku musozi wa Murambo, ukomeza ugana mu kabande karimo umugezi wa Nyarukore. Kuva aho uzamuka umugezi wa Nyarukore ukomeza mu ibanga ry’umusozi wa Kivuye kugera ku muhanda Gicumbi-Kivuye. Kuva aho, wambukiranya uwo muhanda ukamanuka umubande uri hagati y’umusozi wa Rwambogo wo mu Karere ka Burera n’umusozi wa Bushingamuheto wo mu Karere ka Gicumbi kugera kuri kilometero imwe (km1) y’igishanga cya Rugezi. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Manyagiro wo mu Karere ka Gicumbi n’Umurenge wa Gatebe wo mu Karere ka Burera kugera ku mugezi wa Nyagafunzo. Kuva aho ukurikira umugezi wa Nyagafunzo kugera aho umuhanda wa Yaramba ugana Miyove uhurira n’uva Kivuye.
Amajyepfo:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, kuva aho umuhanda uva Yaramba ugana Miyove uhurira n’uwa Kivuye werekeza mu gishanga cya Rugezi . Ukomeza hagati mu gishanga cya Rugezi kugera aho Imirenge ya Nyankenke na Miyove yo mu Karere ka Gicumbi ihurira n’Umurenge wa Gatebe wo mu Karere ka Burera. Kuva aho ukomeza urwo rubibi rw’Imirenge ya Gatebe na Miyove kugera aho iyo Mirenge ihurira n’Umurenge wa Ruhunde wo mu Karere ka Burera. Kuva aho, ukomeza werekeza mu majyepfo kugera aho akagezi ka Gasura kinjirira mu gishanga cya Rugezi. Ukomeza ako kagezi ukagera mu isoko yako. Kuva aho, ugenda metero ijana na mirongo itanu (m 150) werekeza amajyepfo, ukagera ku muhanda uva Miyove ugana mu Rwili. Ukomeza uwo muhanda werekeza mu majyaruguru y’umusozi wa Nyarurambi, kugera aho Imirenge ya Ruhunde wo mu Karere ka Burera, Cyungo wo mu Karere ka Rulindo na Miyove yo mu Karere ka Gicumbi ihurira. Kuva aho, ukomeza urubibi rw’Umurenge wa Ruhunde wo mu Karere ka Burera na Cyungo wo mu Karere ka Rulindo kugera ku mugezi wa Nyamagana. Kuva aho, ukurikira umugezi wa Nyamagana kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Buyaga. Uzamuka umugezi wa Buyaga kugera mu isoko yawo, ukambukiranya umuhanda Rwili-Rubona kugera mu mpinga y’umusozi wa Kamabare. Kuva aho, ukurikira agahanda kari ku musozi wa Kamabare werekeza mu majyepfo, kugera mu mpinga y’agasozi ka Nganzo. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Nemba wo mu Karere ka Burera n’Umurenge wa Cyungo wo mu Karere ka Rulindo kugera ku mugezi wa Muhero. Ukomeza uwo mugezi kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Nyirakibande. Kuva aho, ukomeza uwo mugezi kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Bukanuka. Kuva aho uzamuka uwo mugezi kugera mu isoko yawo aho Imirenge ya Cyungo na Base yo mu Karere ka Rulindo ihurira n’Umurenge wa Nemba wo mu Karere ka Burera.
Kuva aho urubibi rugizwe n’urw’Umurenge wa Nemba wo mu Karere ka Burera n’urw’Umurenge wa Base wo mu Karere Rulindo, runyura ku mugezi wa Bukanuka no ku mugezi wa Gisura usuka amazi yawo muri Mugobore. Kuva aho, uzamuka umugezi wa Mugobore kugera aho imisozi ya Kabwika na Songorero ihurira.Kuva aho ukomeza umugezi wa Kamirambo wisuka muri Mugandu kugeza mu masangano yawo n’umugezi wa Gifurwe. Kuva aho, uzamuka umugezi wa Gifurwe kugera aho umuhanda ujya Rukore n’ujya Kidomo ihurira , ukazamuka umuhanda werekeza Mucaca muri metero magana arindwi na mirongo irindwi (m 770) kugera aho Imirenge ya Rusarabuge na Rugendabali yo mu Karere ka Burera n’Umurenge wa Kamubuga wo mu Karere ka Gakenke ihurira kugera ku mugezi wa Kanaba. Kuva aho, ukomeza uwo mugezi wa Kanaba kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Kinyanjonjo kugera hagati mu Kiyaga cya Ruhondo, aho Uturere twa Musanze, Burera na Gakenke duhurira.
Iburengerazuba:
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, kuva ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Uganda kugera ku kiyaga cya Ruhondo, urubibi ruhuye n’urw’iburasirazuba bw’Akarere ka Musanze kuva mu mwoma uri hagati y’ibirunga bya Gahinga na Muhabura kugera mu kiyaga cya Ruhondo aho Uturere twa Musanze, Burera na Gakenke duhurira.
II.2.2.3 AKARERE KA GICUMBI
Amajyaruguru:
Uhereye iburengerazuba ugana iburasirazuba, urubibi rugizwe n’umupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Uganda kuva ku musozi wa Ryakababwe aho Umurenge wa Bungwe wo mu Karere ka Burera n’Umurenge wa Rubaya wo mu Karere ka Gicumbi ihurira kugera ku mpinga y’agasozi ka Nyamilinga aho Umurenge wa Kaniga wo mu Karere ka Gicumbi uhurira n’Umurenge wa Kiyombe wo mu Karere ka Nyagatare.
Iburasirazuba:
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, urubibi rw’iburasirazuba rw’Akarere ka Gicumbi ruhuye n’urw’iburasirazuba bw’Intara y’Amajyaruguru kuva mu mpinga y’umusozi wa Nyamilinga kugera mu kiyaga cya Muhazi aho Uturere twa Gicumbi, Gatsibo na Rwamagana duhurira.
Amajyepfo :
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rwako ruhuye n’urw’amajyepfo y’Intara y’Amajyaruguru, kuva mu kiyaga cya Muhazi aho Uturere twa Rwamagana, Gatsibo na Gicumbi duhurira kugera mu masangano ya Nyabugogo n’umugezi wa Muyanza.
Iburengerazuba:
Uhereye mu majyaruguru y’iburengerazuba ugana mu majyepfo, urubibi rw’Akarere ka Gicumbi ruhuye n’urw’iburasirazuba bw’Akarere ka Burera, kugera aho umuhanda uva mu Rwili ujya mu Miyove uhurira n’umuhanda wa Ruhunde. Kuva aho, ukurikira umugezi wa Mihira kugera ku mugezi wa Gisaganandi, ukomeza umugezi wa Gisaganandi kugera mu gishanga kirimo icyayi cya Cyohoha aho Umurenge wa Kinihira n’uwa Rukozo yo mu Karere ka Rulindo n’Umurenge wa Gicumbi ihurira. Kuva aho werekeza iburasirazuba, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Kinihira wo mu Karere ka Rulindo n’Umurenge wa Miyove wo mu Karere ka Gicumbi kugera ku mugezi wa Rubaya. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Rubaya ugana mu majyepfo ukagera mu masangano yawo n’umugezi wa Nyirakibuye. Kuva aho, urawuzamuka ukagenda metero magana atatu na makumyabiri (m320) kugera ku gahanda kava ku mazu ya gereza ya Miyove gafata ku muhanda Miyove-Gicumbi, wambukiranya ako gahanda ugakomeza urubibi rw’Imirenge ya Nyankenke wo mu Karere ka Gicumbi na Kisaro wo mu Karere ka Rulindo kugera ku mugezi wa Kibingwe. Kuva aho, ukomeza uwo mugezi ugana amajyaruguru kugera mu mubande uri hagati y’imisozi ya Rugandu na Kamushenyi kugera ku mugezi wa Rwamuhuba. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Rwamuhuba kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Kamaganga. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Kisaro wo mu Karere ka Rulindo n’uwa Mutete wo mu Karere ka Gicumbi kugera ku mugezi wa Gaseke. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Gaseke ugana amajyepfo kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Rugabano. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Rugabano kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Muyanza. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Muyanza kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Nyabugogo.
II.2.2.4 AKARERE KA RULINDO
Amajyaruguru:
Uhereye iburengerazuba ugana iburasirazuba, urubibi rw’amajyaruguru y’Akarere ka Rulindo ruhuye n’urubibi rw’amajyepfo y’Akarere ka Burera, kuva mu masangano y’imigezi ya Gisuro na Mugobore aho Uturere twa Rulindo, Burera na Gakenke duhurira kugera aho Uturere twa Gicumbi, Burera na Rulindo duhurira ku muhanda wa Miyove-Base.
Iburasirazuba:
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, urubibi rw’iburasirazuba rw’Akarere ka Rulindo ruhuye n’urubibi rw’iburengerazuba bw’Akarere ka Gicumbi uhereye aho Uturere twa Burera, Gicumbi na Rulindo duhurira, ku muhanda Miyove –Base kugera mu masangano y’umugezi wa Muyanza na Nyabugogo aho Uturere twa Gicumbi, Rulindo na Gasabo duhurira.
Amajyepfo:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rw’amajyepfo y’Akarere ka Rulindo ruhuye n’urubibi rw’amajyaruguru y’Umujyi wa Kigali uhereye mu masangano y’umugezi wa Muyanza n’uwa Nyabugogo kugera kuri Nyabarongo. Kuva aho, uzamuka Nyabarongo kugera mu masangano yayo n’umugezi wa Munindi.
Iburengerazuba
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, kuva mu masangano y’imigezi ya Gisuro na Mugobore igabanya Uturere twa Gakenke, Rulindo na Burera, ukomeza umugezi wa Mugobore kugera aho wisukira mu mugezi wa Base. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Base unyura munsi y’umusozi wa Gifuba. Wagera mu ntangiriro y’umusozi wa Gifuba, urubibi rukomeza ari urubibi rugabanya Umurenge wa Gashenyi wo mu Karere ka Gakenke n’Umurenge wa Bushoki wo mu Karere ka Rulindo kugera mu mpinga y’umusozi wa Teranzara ku muhanda Teranzara-Kirenge. Kuva aho, ukomeza uwo muhanda ugana mu majyepfo kugera aho uhurira n’umuhanda wa kaburimbo Musanze-Kigali ahitwa ku Kirenge. Kuva ku Kirenge ugenda metero magana arindwi (m700) ku muhanda wa kaburimbo werekeza mu Mujyi wa Kigali. Kuva aho, werekeza iburengerazuba mu gikombe cya Nyakabizi, gukomeza icyo gikombe kugera ku mugezi wa Nyakabizi. Kuva aho, ukomeza uwo mugezi kugera aho wisukira mu mugezi wa Munindi. Kuva aho, ukurikira umugezi wa Munindi kugera mu masangano yawo na Nyabarongo.
II.2.2.5 AKARERE KA GAKENKE:
Amajyaruguru:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rw’amajyaruguru y’Akarere ka Gakenke ruhuye n’urubibi rw’amajyepfo y’Akarere ka Burera kuva aho umugezi wa Gisuro wisukira mu mugezi wa Mugobore kugera mu kiyaga cya Ruhondo aho Uturere twa Burera, Gakenke na Musanze duhurira. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’amajyepfo y’Akarere ka Musanze kugera ku iteme rya Kabamonyo ku mugezi wa Mukungwa, aho Uturere twa Musanze, Gakenke na Nyabihu duhurira.
Iburasirazuba:
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, urubibi rw’Akarere ka Gakenke ruhuye n’urubibi rw’iburengerazuba bw’Akarere ka Rulindo kuva mu masangano y’imigezi ya Gisuro na Mugobore aho Uturere twa Rulindo, Burera na Gakenke duhurira, kugera mu masangano ya Nyabarongo n’umugezi wa Munindi aho Uturere twa Rulindo na Gakenke two mu Ntara y’Amajyaruguru n’Akarere ka Kamonyi ko mu Ntara y’Amajyepfo duhurira.
Amajyepfo:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rw’Akarere ka Gakenke rugizwe n’umugezi wa Nyabarongo kuva mu masangano yayo n’umugezi wa Munindi aho Uturere twa Rulindo na Gakenke two mu Ntara y’Amajyaruguru n’Akarere ka Kamonyi ko mu Ntara y’Amajyepfo duhurira kugera mu masangano ya Mukungwa na Nyabarongo aho Akarere ka Gakenke ko mu Ntara y’Amajyaruguru gahurira n’Akarere ka Ngororero ko mu Ntara y’Iburengerazuba n’Akarere ka Muhanga ko mu Ntara y’Amajyepfo.
Iburengerazuba:
Uhereye mu majyepfo ugana mu majyaruguru, urubibi rw’Akarere ka Gakenke rugizwe n’umugezi wa Mukungwa kuva mu masangano yawo na Nyabarongo aho Uturere twa Gakenke ko mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Muhanga ko mu Ntara y’Amajyepfo n’Akarere ka Ngororero ko mu Ntara y’Iburengerazuba duhurira, uzamuka uwo mugezi kugera ku iteme rya Kabamonyo aho uturere twa Gakenke na Musanze two mu Ntara y’Amajyaruguru duhurira n’Akarere ka Nyabihu ko mu Ntara y’Iburengerazuba.
II.2.3 INTARA Y’AMAJYEPFO
II.2.3.1 AKARERE KA MUHANGA
Iburasirazuba:
Kuva mu majyaruguru ugana mu majyepfo, urubibi rw’Akarere ka Muhanga rutangirira mu masangano ya Nyabarongo n’umugezi wa Bakokwe ugakomeza umugezi wa Bakokwe, ukagera mu masangano yawo n’akagezi ka Kinani. Kuva aho, uzamuka akagezi ka Kinani kugera muri metero igihumbi n’ijana na mirongo inani (m1180). Kuva aho, uzamukira mu gikombe cy’umusozi wa Rutongo ukurikira urubibi rw’Umurenge wa Kabacuzi wo mu Karere ka Muhanga n’Umurenge wa Kayumbu wo mu Karere ka Kamonyi kugera ku rubibi rw’Umurenge wa Cyeza n’Umurenge wa Kabacuzi yo mu Karere ka Muhanga n’Umurenge wa Kayumbu wo mu Karere ka Kamonyi. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Cyeza n’Umurenge wa Kayumbu kugera aho Umurenge wa Cyeza n’Imirenge ya Musambira na Kayumbu yo mu Karere ka Kamonyi ihurira unyuze ku muhanda wa Nyabikenke-Takwe. Kuva aho, ukomeza mu masangano y’imigezi ya Minyago na Nyagatare. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Imirenge ya Cyeza na Musambira unyuze ku tugezi twa Karumba, Kamanga, Takwe na Gatango kugera aho Imirenge ya Musambira na Nyarubaka yo mu Karere ka Kamonyi ihurira n’Umurenge wa Cyeza mu kibaya cya Kajegemba. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Imirenge ya Cyeza na Nyarubaka kugera aho Imirenge ya Shyogwe na Cyeza yo mu Karere ka Muhanga ihurira n’Umurenge wa Nyarubaka wo mu Karere ka Kamonyi unyuze ku mugezi wa Gisuma. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Imirenge ya Shyogwe na Nyarubaka kugera aho imurenge ya Shyogwe, Nyarubaka na Mbuye yo mu Karere ka Ruhango ihurira ku mugezi w’Uruniga. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’imurenge ya Shyogwe na Mbuye kugera aho Imirenge ya Mbuye na Byimana yo mu Karere ka Ruhango ihurira n’Umurenge wa Shyogwe ku mugezi w’Ururumanza unyuze ku mugezi w’Agaseso mu gishanga cya Nyiramadari.
Amajyaruguru:
Uhereye iburengerazuba ugana iburasirazuba, urubibi rw’Akarere ka Muhanga ruhera mu masangano y’umugezi wa Mukungwa n’uwa Nyabarongo aho Akarere ka Ngororero ko mu Ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Gakenke ko mu Ntara y’Amajyaruguru n’Akarere ka Muhanga ko mu Ntara y’Amajyepfo duhurira , ugakomeza Nyabarongo kugera mu masangano yayo n’umugezi wa Bakokwe aho Akarere ka Gakenke ko mu Ntara y’Amajyaruguru, n’Uturere twa Muhanga na Kamonyi, two mu Ntara y’Amajyepfo duhurira.
Iburengerazuba:
Uhereye mu majyepfo ugana mu majyaruguru, urubibi rw’aka Karere ruhera aho akagezi ka Gatare kinjirira muri Nyabarongo aho Uturere twa Muhanga na Ruhango two mu Ntara y’Amajyepfo na Karongi yo mu Ntara y’Iburengerazuba duhurira, ugakomeza Nyabarongo kugera mu masangano yayo n’umugezi wa Mukungwa aho Akarere ka Muhanga ko mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Ngororero ko mu Ntara y’Iburasirazuba n’Akarere ka Gakenke ko mu Ntara y’Amajyaruguru duhurira.
Amajyepfo:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rw’aka Karere ruhera ku mugezi w’Ururumanza aho Imirenge ya Byimana na Mbuye yo mu Karere ka Ruhango n’Umurenge wa Shyogwe wo mu Karere ka Muhanga ihurira, uzamuka umugezi w’Ururumanza kugera mu masangano y’akagezi ka Rwambanda n’akagezi ka Rwamikarara. Kuva aho, uzamuka akagezi ka Rwambanda ukanyura mu cyuzi cy’Ayideri (A.I.D.R) ukagera ku isoko y’akagezi ka Mpazi. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Shyogwe n’Umurenge wa Byimana wo mu Karere ka Ruhango kugera ku mugezi wa Rugeramigozi uri mu gishanga cya Rugeramigozi unyuze aho umuhanda wa kaburimbo Muhanga-Huye uhurira n’umuhanda ujya i Shyogwe. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Rugeramigozi kugera mu masangano y’umugezi wa Miguramo n’akagezi ka Ruvuzo. Kuva aho, umanuka umugezi wa Miguramo kugera mu masangano yawo n’akagezi ka Rubanda. Kuva aho, uzamuka ako kagezi kugera mu isoko yako. Kuva aho, ukomeza umurongo ugororotse ugana ku muhanda Ntongwe-Kigufi. Kuva aho, ukurikira ako gahanda ugana i Ntongwe ho metero magana atanu na mirongo itatu (m 530). Kuva aho, werekeza iburengerazuba ugana mu mugezi wa Nyanza. Umanuka uwo mugezi kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Rushubi ukambukiranya umuhanda Ntongwe-Mwaka ukagera ku mugezi wa Gatare. Kuva aho, ukomeza uwo mugezi wa Gatare kugera aho winjirira mu mugezi wa Nyabarongo ku rubibi rw’Intara y’Iburengerazuba.
II.2.3.2 AKARERE KA KAMONYI
Iburasirazuba:
Uhereye mu majyaruguru ugana amajyepfo, urubibi rw’Akarere ka Kamonyi ruhera mu masangano ya Nyabarongo n’umugezi wa Nyabugogo, umanuka Nyabarongo kugera mu masangano yayo n’Akanyaru. Kuva aho, uzamuka Akanyaru ugana mu majyepfo kugera mu masangano yako n’umugezi wa Mukunguri aho Uturere twa Kamonyi, Ruhango na Bugesera duhurira.
Amajyaruguru:
Uhereye iburengerazuba ugana iburasirazuba, urubibi rw’Akarere ka Kamonyi ruhera mu masangano ya Nyabarongo n’umugezi wa Bakokwe. Kuva aho, ukomeza Nyabarongo kugera mu masangano yayo n’umugezi wa Nyabugogo aho Uturere twa Nyarugenge na Kamonyi duhurira.
Iburengerazuba:
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, urubibi rw’Akarere ka Kamonyi rugizwe n’urw’iburasirazuba bw’Akarere ka Muhanga kuva mu masangano ya Nyabarongo n’umugezi wa Bakokwe kugera aho Uturere twa Muhanga, Ruhango na Kamonyi duhurira ku mugezi w’Uruniga.
Amajyepfo:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rw’Akarere ka Kamonyi ruhera aho umugezi wa Mukunguri winjirira mu Kanyaru . Kuva aho, ukomeza uwo mugezi wa Mukunguri kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Karuruma. Kuva aho, urubibi rukomeza kuba urw’Imirenge ya Mbuye wo mu Karere ka Ruhango na Nyarubaka wo mu Karere ka Kamonyi unyuze ku mugezi wa Kabakene kugera ku mugezi w’Uruniga aho Uturere twa Muhanga, Ruhango na Kamonyi duhurira.
II.2.3.3 AKARERE KA RUHANGO
Iburasirazuba:
Uhereye mu majyepfo ugana mu majyaruguru, urubibi rw’Akarere ka Ruhango rugizwe n'Akanyaru kuva aho umugezi wa Kanyegenyege winjirira mu Kanyaru kugera aho umugezi wa Mukunguri winjirira mu Kanyaru .
Amajyaruguru:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rw’Akarere ka Ruhango rugizwe n’imbibi z’amajyepfo y’Uturere twa Kamonyi na Muhanga kuva aho umugezi wa Mukunguri winjirira mu Kanyaru kugera aho umugezi wa Gatare winjirira muri Nyabarongo.
Iburengerazuba:
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, urubibi rw’Akarere ka Ruhango ruhera aho umugezi wa Gatare winjirira muri Nyabarongo. Kuva aho, uzamuka Nyabarongo kugera mu masangano y’umugezi wa Mbirurume n’uwa Mwogo. Kuva aho, uzamuka umugezi wa Mwogo kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Nyamiseke aho Uturere twa Ruhango, Nyanza na Nyamagabe duhurira.
Amajyepfo:
Uhereye iburengerazuba ugana iburasirazuba, urubibi rw’Akarere ka Ruhango ruhera aho umugezi wa Nyamiseke winjirira mu mugezi wa Mwogo. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Nyamiseke kugera mu isoko yawo. Kuva aho, urubibi rukomeza kuba urw’Umurenge wa Kabagali wo mu Karere ka Ruhango n’uwa Cyabakamyi wo mu Karere ka Nyanza kugera aho Imirenge ya Kabagali na Bweramana yo mu Karere ka Ruhango ihurira n’Umurenge wa Cyabakamyi unyuze ku migezi ya Mpimbana na Nyarucyamo. Kuva aho, urubibi rukomeza kuba urw’Umurenge wa Bweramana n’urw’Imirenge ya Cyabakamyi na Mukingo yo mu Karere ka Nyanza kugera mu masangano y’imigezi ya Nyamigogo na Bironi unyuze ku musozi wa Joma, imigezi ya Nyakabungo, Bakokwe, Base, Rwasegahobe na Kabingo. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Nyamigogo kugera aho Imirenge ya Mukingo na Kigoma yo mu Karere ka Nyanza ihurira n’Umurenge wa Ruhango wo mu Karere ka Ruhango . Kuva aho, urubibi rukomeza kuba urw’Umurenge wa Ruhango n’urw’Umurenge wa Kigoma kugera ku mugezi wa Kabumba wambukiranyije umuhanda wa kaburimbo Muhanga-Huye. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Kabumba ukagera ku mugezi wa Gisuma ukawukomeza kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Rwakirebura. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Muvuguto kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Rwanzabana. Kuva aho, uzamuka umugezi wa Rwanzabana kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Nyakariba. Kuva aho uzamuka umugezi wa Nyakariba kugera ku isoko yawo. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Ntongwe wo mu Karere ka Ruhango n’urw’Umurenge wa Busoro wo mu Karere ka Nyanza kugera mu masangano y’imigezi ya Kabya na Busenyi. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Rwamakungu kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Rwintare. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Kanyegenyege kugera aho winjirira mu Kanyaru aho Uturere twa Bugesera, Ruhango na Nyanza duhurira.
II.2.3.4 AKARERE KA NYANZA
Iburasirazuba:
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, urubibi rw’Akarere ka Nyanza ruhera aho Akanyaru gahurira n’umugezi wa Kanyegenyege. Kuva aho, uzamuka Akanyaru kugera aho gahurira n’umugezi wa Cyili ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icy’u Burundi.
Amajyaruguru:
Uhereye iburengerazuba ugana iburasirazuba, urubibi rw’amajyarauguru y’Akarere ka Nyanza ruhuye n’urubibi rw’amajyepfo y’Akarere ka Ruhango kuva aho umugezi wa Nyamiseke winjirira mu mugezi wa Mwogo kugera aho umugezi wa Kanyegenyege winjirira mu Kanyaru.
Iburengerazuba:
Uhereye mu majyepfo ugana mu majyaruguru, urubibi rw’Akarere ka Nyanza ruhera mu masangano y’umugezi wa Kavili n’uwa Rukondo. Kuva aho, uzamuka umugezi wa Rukondo kugera mu masangano y’ umugezi wa Gasagure n’akagezi ka Bitinda . Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Cyanika wo mu Karere ka Nyamagabe n’uwa Nyagisozi wo mu Karere ka Nyanza unyuze ku mugezi ka Gasagure kugera mu masangano y’umugezi wa Musayo n’umugezi wa Ruzibaziba. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Gihimbi kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Mazimeru. Kuva aho, uzamuka umugezi wa Mazimeru kugera aho akagezi ka Cyahafi kisukira mu mugezi wa Mazimeru hagati y’Umurenge wa Mbazi wo mu Karere ka Nyamagabe n’Umurenge wa Nyagisozi wo mu Karere ka Nyanza. Kuva aho, urubibi rukomeza kuba urw’iyo Mirenge kugera mu masangano y’umugezi wa Rukarara n’uwa Rwumunyu unyuze mu gasanteri k’ubucuruzi ka Rukondo no ku mugezi wa Cyimfizi. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Rukarara kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Mwogo. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Mwogo kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Nyamiseke aho Uturere twa Ruhango, Nyamagabe na Nyanza duhurira.
Amajyepfo:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rw’Akarere ka Nyanza ruhera aho umugezi wa Cyili winjirira mu Kanyaru ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icy’u Burundi. Kuva aho, uzamuka umugezi wa Cyili kugera mu masangano y’imigezi ya Rwasanzu na Nyarwambu. Kuva aho, uzamuka umugezi wa Nyarwambu kugera aho umugezi wa Rwasengare uwisukiramo. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Ntyazo wo mu Karere ka Nyanza n’Umurenge wa Kinazi wo mu Karere ka Huye. Kuva aho, urubibi rukomeza kuba urw’iyo Mirenge kugera aho Imirenge ya Muyira na Ntyazo yo mu Karere ka Nyanza ihurira n’Umurenge wa Kinazi wo mu Karere ka Huye ku mugezi w’Agasasa. Kuva aho ,urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Muyira wo mu Karere ka Nyanza n’Umurenge wa Kinazi wo mu Karere ka Huye kugera aho ihuriye n’Umurenge wa Busasamana wo mu Karere ka Nyanza ku mugezi wa Gisharara. Kuva aho, urubibi rukomeza kuba urw’Umurenge wa Kinazi n’urw’Umurenge wa Busasamana kugera ku mugezi wa Gatare wambukiranyije umuhanda wa kaburimbo Muhanga- Huye. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Gatare kugera mu masangano yawo n’akagezi ka Rwabiteme. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Nyamukana kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Nyakwibereka. Kuva aho, ukomeza uwo mugezi kugera aho uhinduriye izina ukitwa Ntaruka. Kuva aho, ukomeza Ntaruka kugera mu masangano yayo n’umugezi wa Mwogo. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Mwogo kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Kavili. Kuva aho, uzamuka umugezi wa Kavili kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Rukondo aho Uturere twa Nyamagabe, Nyanza na Huye duhurira.
II.2.3.5 AKARERE KA GISAGARA:
Iburasirazuba n’Amajyepfo:
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, urubibi rw’Akarere ka Gisagara ruhera mu masangano y’Akanyaru n’umugezi wa Cyili ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icy’u Burundi. Kuva aho, urubibi rukomeza ari umupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icy’u Burundi kugera aho umugezi wa Migina wisukira mu Kanyaru.
Amajyaruguru:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rw’Akarere ka Gisagara rugizwe n’urw’amajyepfo y’Akarere ka Nyanza kuva aho umugezi wa Cyili wisukira mu Kanyaru kugera mu masangano y’imigezi ya Nyarwambu na Rwasanzu aho Uturere twa Nyanza, Gisagara na Huye duhurira.
Iburengerazuba:
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, urubibi rw’Akarere ka Gisagara ruhera mu masangano y’imigezi ya Nyarwambu na Rwasanzu. Kuva aho, ukurikira umugezi wa Rwasanzu kugera mu masangano y’umugezi wa Bilingo n’umugezi w’Umubazi. Kuva aho, uzamuka umugezi wa Bilingo kugera mu masangano y’akagezi k’Isumo n’akagezi ka Kuyamagana. Kuva aho, ukomeza umugezi w’Isumo kugera mu masangano y’akagezi ka Kibyeyi n’akagezi ka Nyakigezi. Kuva aho, ukomeza akagezi ka Nyakigezi kugera ku isoko yako iri hagati y’Umurenge wa Save wo mu Karere ka Gisagara n’uwa Rusatira wo mu Karere ka Huye. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’iyo Mirenge kugera aho ruhuriye n’urw’Umurenge wa Mbazi wo mu Karere ka Huye ku mugezi wa Rwantama. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Rwantama kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Nyamugali. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Cyezuburo kugera mu masangano yawo n’utugezi twa Mpazi na Furwe. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Cyibone kugera mu masangano yawo n’akagezi k’Akogo. Kuva aho, Ukomeza umugezi wa Migina, kugera aho wisukiye mu Kanyaru ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icy’u Burundi.
II.2.3.6 AKARERE KA HUYE
Iburasirazuba:
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, urubibi rw’iburasirazuba rw’Akarere ka Huye rugizwe n’urubibi rw’ iburengerazuba bw’Akarere ka Gisagara uturutse mu masangano y’imigezi ya Nyarwambu na Rwasanzu, ugakomeza kugera mu masangano y’akagezi k’Akogo n’umugezi wa Migina.
Amajyaruguru:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rw’Akarere ka Huye rugizwe n’urubibi rw’amajyepfo y’Akarere ka Nyanza uturutse mu masangano y’imigezi ya Nyarwambu na Rwasanzu kugera mu masangano y’imigezi ya Kavili na Rukondo.
Iburengerazuba:
Uhereye mu majyepfo ugana mu majyaruguru, urubibi rw’Akarere ka Huye ruhera ku mpinga y’agasozi ka Nyarusange. Kuva aho, umanuka mu gikombe kiri hagati y’udusozi, aka Rutuna ko mu Karere ka Nyamagabe n’aka Kinazi ko mu Karere ka Huye ugahura n’umugezi wa Gisuma, ukawukomeza kugera mu masangano y’umugezi wa Mwogo n’umugezi wa Nyantama. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Nyantama kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Nkungu. Urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Gasaka wo mu Karere ka Nyamagabe n’Umurenge wa Kigoma wo mu Karere ka Huye kugera ku mugezi wa Nyamugali unyuze ku kagezi ka Kabanda. Kuva aho, umanuka umugezi wa Nyamugali kugera mu masangano yawo n’akagezi ka Gasago. Kuva aho, umanuka umugezi wa Kavili kugera mu masangano yawo na Mwogo.
Amajyepfo:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba mu masangano y’umugezi wa Migina n’akagezi k’Akogo, urubibi rw’Akarere ka Huye rukomeza ari urw’Umurenge wa Ngera wo mu Karere ka Nyaruguru n’urw’Umurenge wa Mukura wo mu Karere ka Huye. Kuva aho urubibi rukomeza ari akagezi k’Akogo, rukambukiranya umuhanda wa kaburimbo Huye –Akanyaru unyuze ku Kibuye cya Shari rukagera ku kagezi ka Kajororo. Kuva aho, ukomeza akagezi ka Kajororo kugera mu masangano yako n’akagezi ka Kogera n’akagezi ka Nyiranda. Kuva aho, uzamuka umugezi wa Musizi kugera mu masangano yawo n’akagezi ka Gatare. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Imirenge ya Gishamvu na Rusenge yo mu Karere ka Huye n’urw’Umurenge wa Ngera unyuze ku mugezi wa Musizi, ukazamuka mu mpinga y’umusozi wa Gishamvu kugera aho Imirenge ya Karama na Gishamvu yo mu Karere ka Huye n’Umurenge wa Rusenge wo mu Karere ka Nyaruguru ihurira. Kuva aho umanuka akagezi ka Gisuma kugera mu masangano yako n’akagezi ka Nkonji. Kuva aho, uzamuka akagezi ka Nkonji wambukiranye umuhanda Huye – Karama – Kibeho kugera mu masangano y’akagezi ka Nkonji n’akagezi ka Nyamyijima. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Kibeho wo mu Karere ka Nyaruguru n’urw’Umurenge wa Karama wo mu Karere ka Huye kugera ku kagezi k’Agatorove. Kuva aho, uzamuka akagezi k’Agatorove kugera mu masangano yako n’akagezi ka Kabinduro. Kuva aho, ukomeza akagezi ka Kabinduro kugera mu isoko yako. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Mata wo mu Karere ka Nyaruguru n’urw’Imirenge ya Karama na Maraba yo mu Karere ka Huye kugera mu mpinga y’agasozi ka Nyarusange aho Uturere twa Huye, Nyaruguru na Nyamagabe duhurira.
II.2.3.7 AKARERE KA NYARUGURU
Iburasirazuba:
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, urubibi rw’iburasirazuba rw’Akarere ka Nyaruguru rugizwe n’urubibi rw’amajyepfo y’Akarere ka Huye kuva mu mpinga y’umusozi wa Nyarusange aho Uturere twa Nyamagabe, Huye na Nyaruguru duhurira kugera mu masangano y’imigezi ya Migina n’Akogo. Kuva aho , ukomeza umugezi wa Migina kugera aho wisukira mu Kanyaru ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icy’ cy’u Burundi.
Amajyaruguru:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rw’Akarere ka Nyaruguru rutangirira mu mpinga y’umusozi wa Nyarusange, aho Uturere twa Nyamagabe, Huye na Nyaruguru duhurira. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Imirenge ya Mata na Ruramba yo mu Karere ka Nyaruguru n’urw’Umurenge wa Kamegeri wo mu Karere ka Nyamagabe kugera aho Umurenge wa Tare wo mu Karere ka Nyamagabe uhurira n’Umurenge wa Kamegeri n’uwa Ruramba ku mugezi wa Mwogo. Kuva aho, uzamuka umugezi wa Mwogo kugera mu masangano yawo n’akagezi ka Bushirasoni. Kuva aho, uzamuka akagezi ka Bushirasoni kugera ku gahanda kajya mu Gasarenda aho Umurenge wa Kitabi wo mu Karere ka Nyamagabe n’Umurenge wa Ruramba ihurira. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’iyo Mirenge kugera ku mugezi wa Nyirakaranda ukomeze uwo mugezi kugera mu masangano yawo n’Akanyaru. Kuva aho, uzamuka Akanyaru kugera aho gahurira n’umugezi w’Uwisuri.
Kuva aho, uzamuka umugezi Uwisuri kugera mu isoko yawo. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Kitabi n’urw’Umurenge wa Kivu wo mu Karere ka Nyaruguru kugera ku kagezi k’Agatonga. Kuva aho, umanuka ako kagezi kugera ku kagezi k’Umuganza ukagakomeza kugera aho kisukira mu Kanyaru. Kuva aho, umanuka Akanyaru kugera mu masangano yako n’umugezi wa Munywanzuki. Kuva aho, uzamuka umugezi wa Munywanzuki kugera mu masangano yawo n’akagezi ka Macu. Kuva aho, uzamuka akagezi ka Macu kugera ku isunzu rya Kongo Nili ku rubibi rw’Intara y’Iburengerazuba aho Akarere ka Rusizi ko mu Ntara y’Iburengerazuba n’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru duhurira.
Iburengerazuba:
Uhereye mu majyepfo ugana mu majyaruguru , urubibi rw’Akarere ka Nyaruguru rutangirira ku mpembe y’amajyepfo iri ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icy’u Burundi kuri dogere makumyabiri n’icyenda, iminota makumyabiri n’ibiri n’amasogonda cumi n’atatu ( 29° 22’ 13’’) y’Umurongo Nkingi w’iburasirazuba na dogere ebyiri, iminota mirongo itanu n’amasogonda cumi n’atanu ( 2° 50’ 15”) y’Umurongo Mbariro w’amajyepfo uvuye kuri Koma y’Isi, ukomeza umupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icy’u Burundi kugera aho Intara y’Iburengerazuba n’Intara y’Amajyepfo zihurira.
Amajyepfo:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, kuva aho umugezi wa Migina wisukira mu Kanyaru, urubibi rw’Akarere ka Nyaruguru rugizwe n’umupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icy’u Burundi kugera ku mpembe iri kuri dogere makumyabiri n’icyenda, iminota makumyabiri n’ibiri n’amasogonda cumi n’atatu( 29° 22’ 13”) z’Umurongo Nkingi w’iburasirazuba na dogere ebyiri, iminota mirongo itanu n’amasogonda cumi n’atanu ( 2° 50’ 15”) y’Umurongo Mbariro w’amajyepfo uvuye kuri Koma y’Isi.
II.2.3.8 AKARERE KA NYAMAGABE
Iburasirazuba:
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo , urubibi rw’Akarere ka Nyamagabe ruhuye n’urubibi rw’amajyepfo y’Akarere ka Ruhango kuva mu masangano y’imigezi ya Mbirurume na Mwogo, kugera mu masangano y’imigezi ya Nyamiseke na Mwogo. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’iburengerazuba bw’Akarere ka Nyanza n’Akarere ka Huye kugera mu mpinga y’umusozi wa Nyarusange.
Amajyaruguru:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, kuva mu masangano y’imigezi ya Mbirurume na Mwogo, urubibi rw’Akarere ka Nyamagabe rugizwe n’urubibi rw’iburasirazuba rw’Intara y’Iburengerazuba kugera aho Uturere twa Karongi na Nyamasheke two mu Ntara y’Iburengerazuba duhurira n’Akarere ka Nyamagabe ko mu Ntara y’Amajyepfo.
Iburengerazuba:
Uhereye mu majyepfo ugana mu majyaruguru, urubibi rw’Akarere ka Nyamagabe rugizwe n’urubibi rw’iburasirazuba rw’Intara y’Iburengerazuba kuva aho Akarere ka Rusizi ko mu Ntara y’Iburengerazuba gahurira n’Akarere ka Nyanza n’Akarere ka Nyaruguru two mu Ntara y’Amajyepfo kugera aho Uturere twa Nyamasheke na Karongi two mu Ntara y’Iburengerazuba duhurira n’Akarere ka Nyamagabe.
Amajyepfo:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rw’Akarere ka Nyamagabe ruhuye n’urubibi rw’Amajyaruguru y’Akarere ka Nyaruguru kuva ku mpinga y’umusozi wa Nyarusange aho Uturere twa Nyamagabe, Huye na Nyaruguru duhurira kugera ku isunzu rya Kongo Nili aho Uturere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Rusizi duhurira.
II.2.4..INTARA Y’IBURASIRAZUBA
II.2.4.1 AKARERE KA NYAGATARE
Amajyaruguru n’Amajyaruguru y’iburengerazuba:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rw’amajyaruguru n’amajyaruguru y’iburengerazuba by’Akarere ka Nyagatare rugizwe n’umupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Uganda kuva mu masangano y’umugezi wa Muvumba n’Akagera kugera ku mpinga y’umusozi wa Nyamiringa unyuze ku misozi ya Mwendaki na Nyarurambi kugera ku gishanga cya Rwangingo aho iyo Mirenge ihurira n’Umurenge wa Kabarore wo mu Karere ka Gatsibo. Kuva aho, ukomeza hagati mu gishanga cya Rwangingo werekeza amajyaruguru kugera aho gihurira n’igishanga cya Kibondo. Kuva aho, uzamuka igishanga cya Kibondo kugera ku muhanda uva Ngarama ugana Gabiro. Kuva aho, ukomeza uwo muhanda werekeza Gabiro kugera aho Imirenge ya Karangazi na Kabarore ihurira n’Umurenge wa Rwimbogo wo mu Karere ka Gatsibo. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Imirenge ya Karangazi na Rwimbogo kugera aho ihurira n’umupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Tanzaniya.
Iburasirazuba
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, urubibi rw’iburasirazuba bw’Akarere ka Nyagatare rugizwe n’umupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Tanzaniya kuva mu masangano y’umugezi wa Muvumba n’Akagera kugera aho urubibi rw’Umurenge wa Karangazi wo mu Karere ka Nyagatare n’urw’Umurenge wa Rwimbogo wo mu Karere ka Gatsibo zihurira.
Amajyepfo
Uhereye iburengerazuba ugana iburasirazuba, urubibi rw’amajyepfo y’Akarere ka Nyagatare ruhera mu masangano y’imigezi ya Nyiragashashi na Rwashambure. Kuva aho , ukomeza umugezi wa Karungeli kugera mu gishanga cya Karambi aho Umurenge wa Mimuli wo mu Karere ka Nyagatare uhurira n’Umurenge wa Ngarama wo mu Karere ka Gatsibo. Kuva aho, ukomeza urubibi rw’iyo Mirenge kugera mu gishanga cya Kiyaji aho iyo Mirenge ihurira n’Umurenge wa Katabagemu wo mu Karere ka Nyagatare. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Imirenge ya Katabagemu wo mu Karere ka Nyagatare na Ngarama wo mu Karere ka Gatsibo unyuze ku Misozi ya Mwendaki na Nyarurambi kugera mu gishanga cya Rwangingo aho iyo Mirenge ihurira n’Umurenge wa Kabarore wo mu Karere ka Gatsibo. Kuva aho, ukomeza mu gishanga cya Rwangingo werekeza mu majyaruguru yacyo kugera aho gihurira n’igishanga cya Kibondo. Kuva aho, uzamuka igishanga cya Kibondo, kugera ku muhanda Ngarama-Gabiro. Kuva aho, ukomeza uwo muhanda werekeza Gabiro, kugera aho Imirenge ya Karangazi na Kabarore ihurira n’umurenge wa Rwimbogo wo mu Karere ka Gatsibo. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Karangazi na Rwimbogo, kugera aho ihurira n’umupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Tanzaniya.
Iburengerazuba
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, urubibi rw’Akarere ka Nyagatare ruhuye n’urubibi rw’Iburasirazuba bw’Intara y’Amajyaruguru kuva ku mpinga y’umusozi wa Nyamilinga ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Uganda kugera mu masangano y’umugezi wa Nyiragashashi na Rwashambure.
II.2.4.2 AKARERE KA GATSIBO
Amajyaruguru:
Uhereye iburengerazuba ugana iburasirazuba, urubibi rw’amajyaruguru y’Akarere ka Gatsibo rugizwe n’urubibi rw’amajyepfo y’Akarere ka Nyagatare kuva mu masangano y’imigezi ya Nyiragashashi na Rwashambure kugera ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Tanzaniya aho Umurenge wa Karangazi wo mu Karere ka Nyagatare uhurira n’Umurenge wa Rwimbogo wo mu Karere ka Gatsibo.
Iburasirazuba:
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, urubibi rw’iburasirazuba rw’Akarere ka Gatsibo ruhuye n’umupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Tanzaniya kuva aho Umurenge wa Karangazi wo mu Karere ka Nyagatare uhurira n’Umurenge wa Rwimbogo wo mu Karere ka Gatsibo kugera aho Umurenge wa Rwimbogo uhurira n’Umurenge wa Murundi wo mu Karere ka Kayonza.
Amajyepfo:
Uhereye iburengerazuba ugana iburasirazuba, urubibi rw’amajyepfo y’Akarere ka Gatsibo rutangirira aho Akarere ka Rwamagana n’aka Gicumbi duhurira n’Akarere ka Gatsibo mu kiyaga cya Muhazi hagati. Kuva aho, urubibi rukomeza hagati mu kiyaga cya Muhazi kugera aho Akarere ka Kayonza gahurira n’Akarere ka Gatsibo n’aka Rwamagana mu kiyaga hagati. Kuva aho, uzamuka umugezi wa Kagende kugera mu masangano y’akagezi ka Kayanga n’aka Mwizinga. Kuva aho, uzamuka akagezi ka Kayanga kugera mu masangano y’akagezi ka Ngungu n’aka Kagina. Kuva aho, uzamuka akagezi ka Ngungu kugera mu masangano y’utugezi twa Nyamuko na Rwagishoma. Kuva aho uzamuka akagezi ka Nyamuko kugera mu isoko y’akagezi ka Nyabigega. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Rukara wo mu Karere ka Kayonza n’Umurenge wa Kiziguro wo mu Karere ka Gatsibo kugera aho ihurira n’Umurenge wa Murundi wo mu Karere ka Kayonza. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Murundi n’uwa Kiziguro kugera aho ruhuriye n’urw’Umurenge wa Rugarama wo mu Karere ka Gatsibo. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Murundi n’urw’Umurenge wa Rugarama. Kuva aho, urubibi rurakomeza kugera aho ruhuriye n’urw’Umurenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo runyuze mu gishanga kiri hagati y’imisozi ya Rwinsheke na Matunguru. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Rwimbogo na Murundi kugera ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Tanzaniya.
Iburengerazuba:
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, urubibi rw’iburengerazuba rw’Akarere ka Gatsibo ruhuye n’urubibi rw’iburasirazuba bw’Intara y’Amajyaruguru kuva mu masangano y’imigezi ya Nyiragashashi na Rwashambure kugera mu kiyaga cya Muhazi hagati aho Akarere ka Gatsibo gahurira n’Uturere twa Gicumbi na Rwamagana.
II.2.4 .3 AKARERE KA KAYONZA
Amajyaruguru:
Uhereye iburengerazuba ugana iburasirazuba, urubibi rw’amajyaruguru rw’Akarere ka Kayonza ruhuye n’urubibi rw’amajyepfo y’Akarere ka Gatsibo kuva mu masangano y’utugezi twa Rwagitima na Misarara kugera ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Tanzaniya aho Umurenge wa Murundi wo mu Karere ka Kayonza uhurira n’Umurenge wa Rwimbogo wo mu Karere ka Gatsibo.
Iburengerazuba:
Uhereye mu majyepfo ugana mu majyaruguru, urubibi rw’Iburengerazuba bw’Akarere ka Kayonza ruhera mu masangano y’imigezi ya Ruvuvu na Kamiranzovu. Kuva aho, uzamuka umugezi wa Kamiranzovu mu Gishanga cya Cyabitana kugera mu masangano y’imigezi ya Rugurube na Ndabukiye. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Ndabukiye kugera mu masangano yawo n’akagezi ka Nyakariba. Kuva aho, wambukiranya umuhanda wa kaburimbo Kigali-Kayonza, ukaminuka ukagera ku mugezi wa Rwandenzi. Kuva aho, uzamuka umugezi wa Gikandamura kugera ku isoko yawo aho umusozi wa Karwiru utangirira. Kuva aho, uzamuka uwo musozi werekeza mu mubande wa Rwabashara ugakomeza hagati muri uwo mubande kugera ku kiyaga cya Muhazi. Ukomeza mu kiyaga cya Muhazi kugera aho Uturere twa Gatsibo, Kayonza na Rwamagana duhurira.
Amajyepfo:
Uhereye iburengerazuba ugana iburasirazuba, urubibi rw’amajyepfo y’Akarere ka Kayonza ruhera mu masangano y’umugezi wa Ruvuvu na Kamiranzovu. Kuva aho, uzamuka igishanga cyo Mubuliba kugera mu masangano y’umugezi wa Misarara n’akagezi ka Kaneke. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Misarara kugera mu masangano y’utugezi twa Gitoshi na Rumira. Kuva aho, uzamuka akagezi ka Gitoshi kugera mu masangano yako n’akagezi ka Cyizanye. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Imirenge ya Kabarondo wo mu Karere ka Kayonza n’Umurenge wa Remera wo mu Karere ka Ngoma kugera aho zihurira n’urw’Umurenge wa Murama wo mu Karere ka Kayonza ku mugezi wa Rugozi. Kuva aho, uzamuka umugezi wa Rugozi kugera mu masangano y’akagezi ka Gicaca n’akagezi ka Gashubi. Kuva aho, uzamuka akagezi ka Gicaca kugera mu masangano y’utugezi twa Nyarutoma na Nyakabungo. Kuva aho, uzamuka akagezi ka Nyarutoma kugera mu masangano y’utugezi twa Nyarubande n’akagezi ka Karungu. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Murama n’Umurenge wa Ngoma kugera aho ihurira n’Umurenge wa Kabare ku mugezi wa Cyizabwangu , kumanuka uwo mugezi kugera mu masangano yawo n’akagezi ka Rwagasagura. Kuva aho, uzamuka akagezi ka Rwagasagura kugera mu masangano y’utugezi twa Gihaza na Kabarungu. Kuva aho urubibi rukomeza ari urw’Imirenge ya Kabare wo mu Karere ka Kayonza na Rukira wo mu Karere ka Ngoma kugera aho ruhurira n’urw’Umurenge wa Nasho wo mu Karere ka Kirehe ku musozi wa Cyamigurwa. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Kabare na Nasho kugera ku kiyaga cya Nasho. Kuva aho, ukomeza inkengero z’icyo kiyaga werekeza iburasirazuba kugera mu kiyaga cya Cyambwe hagati. Kuva aho, ukomeza mu kiyaga hagati cya Cyambwe kugera ku Kagera. Kuva aho, ukomeza Akagera kugera ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Tanzaniya.
Iburasirazuba:
Uhereye mu majyaruguru ugana amajyepfo, urubibi rw’iburasirazuba rw’Akarere ka Kayonza rugizwe n’umupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Tanzaniya, kuva aho urubibi rw’Umurenge wa Rwimbogo wo mu Karere ka Gatsibo ruhurira n’urw’Umurenge wa Murundi wo mu Karere ka Kayonza kugera aho urubibi rw’Umurenge wa Ndego wo mu Karere ka Kayonza ruhurira n’urw’Umurenge wa Mpanga wo mu Karere ka Kirehe.
II.2.4.4 AKARERE KA KIREHE
Amajyaruguru:
Uhereye iburengerazuba ugana iburasirazuba, urubibi rw’Amajyaruguru rw’Akarere ka Kirehe ruhuye n’urubibi rw’Amajyepfo rw’Akarere ka Kayonza uhereye ku musozi wa Cyamigurwa hahuriye Uturere twa Kayonza, Ngoma na Kirehe kugera ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Tanzaniya ku rubibi rw’Umurenge wa Ndego wo mu Karere ka Kayonza n’uwa Mpanga wo mu Karere ka Kirehe.
Iburasirazuba:
Uhereye amajyaruguru ugana amajyepfo, urubibi rw’Akarere ka Kirehe rugizwe n’umupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Tanzaniya kuva ku rubibi rw’Umurenge wa Ndego wo mu Karere ka Kayonza n’urw’Umurenge wa Mpanga wo mu Karere ka Kirehe kugera ku Kiraro cya Rusumo ku muhanda mpuzamahanga wa kaburimbo Rwanda-Tanzaniya.
Amajyepfo:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rw’Akarere ka Kirehe rugizwe n’umupaka w’Igihugu cy’u Rwanda, icya Tanzaniya n’icy’u Burundi kuva ku Kiraro cya Rusumo kiri ku muhanda mpuzamahanga wa kaburimbo Rwanda-Tanzaniya kugera ku Kagera aho urubibi rw’Umurenge wa Gahara wo mu Karere ka Kirehe ruhurira n’urw’Umurenge wa Mutendeli wo mu Karere ka Ngoma.
Iburengerazuba:
Uhereye mu majyepfo ugana mu majyaruguru, urubibi rw’Akarere ka Kirehe ruhera mu masangano y’umugezi wa Rwagitugusa n’Akagera ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icy’u Burundi. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Kagogo kugera mu masangano yawo n’uwa Kibaya, gukomeza umugezi wa Kagogo kugera mu masangano yawo n’uwa Ruvuzi. Kuva aho kuzamuka umugezi wa Ruvuzi kugera ku muhanda wa Ruvuzi-Rukira, ukomeza uwo muhanda werekeza Rukira ugaca iburyo muri metero magana abiri (m 200) utaragera ku bigega by’amazi werekeza mu mubande urimo umugezi wa Rubande. Kuva aho umanuka umugezi wa Rubande kugera mu mugezi wa Sarambuye, kuwuzamuka kugera ku mugezi wa Rwimirambi, kuwuzamuka ukagera mu masangano yawo n’akagezi ka Kinuka ugaca iburyo uzamuka hagati y’udusozi twa Cyabayaga na Bisagara ukagera ku mugezi wa Nyarubindi. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Nyarubindi kugera mu gishanga cya Binoni.Kuva aho, uzamuka akabande ka Kanyamuna aho gahurira n’igishanga cya Binoni kugera mu kabande ka Kizoki. Kuva aho, uzamuka umusozi wa Tomi ibumoso bwawo, ukamanukira mu kabande ka Kanywamagana. Kuva aho, uzamuka impinga ya Cyamigurwa ukagera aho Uturere twa Kayonza , Kirehe na Ngoma two mu Ntara y’Iburasirazuba duhurira.
II.2.4.5 AKARERE KA NGOMA
Amajyaruguru
Uhereye iburengerazuba ugana iburasirazuba, urubibi rw’Akarere ka Ngoma rutangirira ku Kagera, ukambukiranya igishanga kiri hagati y’Imirenge ya Karenge wo mu Karere ka Rwamagana na Rukumbeli wo mu Karere ka Ngoma, ugakomeza mu kiyaga cya Mugesera kugera mu masangano yacyo n’umugezi wa Nkungu. Kuva aho, uzamuka umugezi wa Nkungu kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Ruvuvu n’uwa Kamiranzovu . Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’amajyepfo y’Akarere ka Kayonza kugera ku mpinga y’umusozi wa Cyamigurwa aho Uturere twa Kayonza, Kirehe na Ngoma duhurira.
Iburasirazuba:
Uhereye mu majyepfo ugana mu majyaruguru, urubibi rw’Akarere ka Ngoma rugizwe n’urubibi rw’iburengerazuba bw’Akarere ka Kirehe uhereye ku Kagera, ukambuka igishanga kiri hagati y’Umurenge wa Mutendeli wo mu Karere ka Ngoma n’Umurenge wa Gahara wo mu Karere ka Kirehe, ugakomeza ukambuka ikiyaga cya Nyabugongwe ugana aho umugezi wa Rwagitugusa wisukira muri icyo kiyaga. Kuva aho, urubibi rugizwe n’urubibi rw’iburengerazuba bw’Akarere ka Kirehe kugera mu mpinga y’umusozi wa Cyamigurwa aho Uturere twa Kayonza, Ngoma na Kirehe duhurira.
Amajyepfo:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rw’Akarere ka Ngoma rugizwe n’umupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icy’u Burundi kuva ku rubibi rw’Amajyepfo y’Akarere ka Kirehe ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icy’u Burundi kugera kuri «déversoir» ya Nyakarambo.
Iburengerazuba:
Uhereye mu majyepfo ugana mu majyaruguru, urubibi rw’Akarere ka Ngoma rugizwe n’umugezi w’Akagera kuva kuri «déversoir» ya Nyakarambo kugera aho urubibi rw’amajyaruguru yako rutangirira.
II.2. 4.6 AKARERE KA RWAMAGANA
Amajyaruguru:
Uhereye iburengerazuba ugana iburasirazuba, urubibi rw’Akarere ka Rwamagana rutangirira aho akagezi ka Kigozi kisukira mu kiyaga cya Muhazi. Kuva aho, gukomeza hagati mu kiyaga cya Muhazi kugera mu gishanga gishyira umubande wa Rwabashara.
Iburasirazuba:
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, urubibi rugizwe n’urubibi rw’iburengerazuba bw’Akarere ka Kayonza, kuva aho igishanga kiri mu mubande wa Rwabashara gihurira n’ikiyaga cya Muhazi kugera mu masangano y’imigezi ya Ruvuvu na Kamiranzovu.
Amajyepfo:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rugizwe n’urw’amajyaruguru y’Akarere ka Ngoma kuva mu masangano y’imigezi ya Ruvuvu na Kamiranzovu kugera ku Kagera. Kuva aho, uzamuka Akagera kugera mu masangano yako n’umugezi wa Rugende uri mu gishanga cya Rugende.
Iburengerazuba:
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, urubibi rw’iburengerazuba rw’Akarere ka Rwamagana rugizwe n’urubibi rw’iburasirazuba bw’Umujyi wa Kigali kuva aho akagezi ka Kigozi kisukira mu kiyaga cya Muhazi kugera aho akagezi ka Rugende kisukira mu Kagera.
II.2.4.7 AKARERE KA BUGESERA
Amajyaruguru:
Uhereye iburengerazuba ugana iburasirazuba, urubibi rw’Akarere ka Bugesera ruhera aho Nyabarongo ihurira n’Akanyaru. Kuva aho, ukomeza Akagera kugera mu masangano yako n’umugezi wa Rugende uri mu gishanga cya Rugende.
Iburengerazuba:
Uhereye mu majyepfo ugana mu majyaruguru, urubibi rw’Akarere ka Bugesera ruhera ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icy’u Burundi ku mugezi w’Akanyaru. Kuva aho, ukomeza Akanyaru kugera mu masangano yako n’umugezi wa Nyabarongo.
Amajyepfo:
Uhereye iburengerazuba ugana iburasirazuba, urubibi rw’Akarere ka Bugesera rugizwe n’umupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icy’u Burundi, kuva ku Kanyaru ku rubibi rw’Akarere ka Bugesera n’aka Nyanza kugera ku Kagera ku rubibi rw’Akarere ka Bugesera n’Akarere ka Ngoma.
Iburasirazuba:
Uhereye mu majyepfo ugana mu majyaruguru, urubibi rw’Akarere ka Bugesera rugizwe n’Akagera kuva ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icy’u Burundi kuri «deversoir» ya Nyakarambo kugera aho umugezi wa Rugende uri mu gishanga cya Rugende wisukira mu Kagera.
II.2.5 INTARA Y’IBURENGERAZUBA
II.2.5.1 AKARERE KA RUSIZI
Iburasirazuba:
Uhereye mu majyepfo ugana mu majyaruguru, urubibi rw’iburasirazuba bw’Akarere ka Rusizi rugizwe n’urubibi rw’iburasirazuba rw’Intara y’Iburengerazuba kuva ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icy’u Burundi ku isunzu rya Kongo Nili kugera ku muhanda wa kaburimbo Huye -Rusizi muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe aho Uturere twa Rusizi na Nyamasheke duhurira n’Akarere ka Nyamagabe ko mu Ntara y’Amajyepfo.
Amajyaruguru:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rw’amajyaruguru y’Akarere ka Rusizi ruhera ku muhanda wa kaburimbo Huye -Rusizi muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe aho Uturere twa Rusizi, Nyamasheke na Nyamagabe duhurira. Kuva aho, ukomeza uwo muhanda kugera aho uhurira n’umugezi wa Rubyiro. Kuva aho, umanuka uwo mugezi kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Ntondwe. Kuva aho, uzamuka umugezi wa Ntondwe kugera mu masangano yawo n’akagezi ka Nyagahanga. Kuva aho uzamuka akagezi ka Nyagahanga kugera mu masangano yako n’akagezi ka Rwibira. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Nkungu wo mu Karere ka Rusizi n’urw’Umurenge wa Ruharambuga wo mu Karere ka Nyamasheke unyuze ku kagezi ka Nyagahanga kugera aho imbibi z’iyo Mirenge zihurira n’urubibi rw’Umurenge wa Giheke wo mu Karere ka Rusizi.Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Giheke n’urw’Umurenge wa Ruharambuga kugera ku mugezi wa Kajagamba. Kuva aho, umanuka umugezi wa Kajagamba kugera aho uhuriye n’urubibi rw’Imirenge ya Bushenge wo mu Karere ka Nyamasheke na Giheke. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Giheke n’urw’Umurenge wa Bushenge wambukiranyije umuhanda wa kaburimbo Huye -Rusizi ,ugakomeza kugera ku mugezi wa Nyagahembe. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Nyagahembe kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Kijabwe. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Giheke n’urw’Umurenge wa Bushenge kugera ku mugezi wa Kabulindi. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Kabulindi kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Cyunyu. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Cyunyu kugera aho wisukira mu kiyaga cya Kivu. Kuva aho, ukomeza urwo rubibi kugera ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, aho Akarere ka Rusizi gahurira n’Akarere ka Nyamasheke mu kiyaga cya Kivu.
Iburengerazuba
Uhereye mu majyepfo ugana mu majyaruguru, urubibi rw’Akarere ka Rusizi rugizwe n’umupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kuva aho imipaka y’Igihugu cy’u Rwanda, icy’u Burundi n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ihurira kugera aho Uturere twa Rusizi na Nyamasheke duhurira mu kiyaga cya Kivu.
Amajyepfo:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rw’Akarere ka Rusizi rugizwe n’umupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icy’u Burundi kuva aho Uturere twa Nyaruguru na Rusizi duhurira kugera ku mupaka uhuza Igihugu cy’u Rwanda, icy’u Burundi n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo .
II.2.5.2 AKARERE KA NYAMASHEKE
Iburasirazuba:
Uhereye mu majyepfo ugana mu majyaruguru, urubibi rw’Akarere ka Nyamasheke rugizwe n’urubibi rw’iburengerazuba rw’Intara y’Iburengerazuba kuva aho Uturere twa Rusizi, Nyamasheke na Nyamagabe duhurira kugera aho Uturere twa Nyamasheke, Karongi na Nyamagabe duhurira ku mugezi wa Kilimbi.
Amajyaruguru:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rw’Amajyaruguru y’Akarere ka Nyamasheke ruhera aho Uturere twa Karongi, Nyamasheke na Nyamagabe duhurira ku mugezi wa Kilimbi. Kuva aho, umanuka uwo mugezi kugera ku mugezi w’Uwisumo aho, Imirenge ya Mahembe na Karambi yo mu Karere ka Nyamasheke ihurira n’Umurenge wa Twumba wo mu Karere ka Karongi. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Mahembe n’urw’Umurenge wa Twumba kugera ku isoko y’umugezi wa Kidubugu. Kuva aho, umanuka umugezi wa Kidubugu kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Gisovu. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Nyarubandwa kugera mu masangano yawo n’akagezi ka Nyamabuye. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Imirenge ya Mahembe na Twumba kugera ku mugezi wa Ruhanga. Kuva aho, umanuka umugezi wa Ruhanga kugera aho wisukira mu kiyaga cya Kivu. Kuva aho ,ukomeza mu kiyaga cya Kivu aho Umurenge wa Gishyita wo mu Karere ka Karongi n’Umurenge wa Gihombo wo mu Karere ka Nyamasheke ihurira kugera ku mupaka w’Igihugu cy’ u Rwanda n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho Uturere twa Karongi na Nyamasheke duhurira mu Kiyaga cya Kivu.
Iburengerazuba:
Uhereye mu majyepfo ugana mu majyaruguru, urubibi rw’iburengerazuba rw’Akarere ka Nyamasheke rugizwe n’umupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuva aho Uturere twa Nyamasheke na Rusizi duhurira kugera aho Uturere twa Nyamasheke na Karongi duhurira mu kiyaga cya Kivu.
Amajyepfo:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rw’Akarere ka Nyamasheke ruhuye n’urubibi rw’amajyaruguru y’Akarere ka Rusizi, kuva ku muhanda wa kaburimbo Huye–Rusizi, aho Uturere twa Nyamasheke, Rusizi na Nyamagabe duhurira kugera ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu kiyaga cya Kivu aho Uturere twa Nyamasheke na Rusizi duhurira.
II.2.5.3 AKARERE KA KARONGI
Iburasirazuba n’Amajyepfo.
Uhereye mu majyepfo ugana mu majyaruguru, urubibi rw’Akarere ka Karongi rugizwe n’urubibi rw’iburasirazuba bw’Intara y’Iburengerazuba kuva ku mugezi wa Kilimbi aho Uturere twa Karongi, Nyamagabe na Nyamasheke duhurira kugera mu masangano y’umugezi wa Nyabarongo n’umugezi wa Nyamitanga aho Uturere twa Karongi, Ngororero na Muhanga duhurira.
Amajyaruguru:
Uhereye iburengerazuba ugana iburasirazuba, urubibi rw’Akarere ka Karongi ruhera kuva ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu kiyaga cya Kivu aho Akarere ka Karongi gahurira n’Akarere ka Rutsiro. Kuva aho, ukomeza umurongo ugororotse kugera aho umugezi wa Muregeya wisukira mu Kiyaga cya Kivu. Kuva aho, uzamuka uwo mugezi kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Kannyogo. Kuva aho ,ukomeza umugezi wa Muregeya kugera mu masangano y’umugezi wa Mitongano n’uwa Kajemba. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Rubengera wo mu Karere ka Karongi n’urw’Umurenge wa Mukura wo mu Karere ka Rutsiro, ukagera ku muhanda wa kaburimbo Muhanga- Karongi. Kuva aho, ukomeza uwo muhanda werekeza iburasirazuba kugera aho Umurenge wa Rugabano wo mu Karere ka Karongi n’Umurenge wa Mukura wo mu Karere ka Rutsiro ihurira n’Umurenge wa Nyange wo mu Karere ka Ngororero. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Rugabano n’Umurenge wa Nyange kugera mu masangano y’akagezi ka Ruhondo n’akagezi ka Kagomba. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Nyamitanga kugera aho wisukira muri Nyabarongo.
Iburengerazuba:
Uhereye mu majyepfo ugana mu majyaruguru, urubibi rw’Akarere ka Karongi rugizwe n’urubibi rw’amajyaruguru y’Akarere ka Nyamasheke kuva ku mugezi wa Kilimbi aho Uturere twa Karongi, Nyamagabe na Nyamasheke duhurira kugera ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu kiyaga cya Kivu aho Uturere twa Nyamasheke na Karongi duhurira. Kuva aho, ukomeza umupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kugera aho Akarere ka Karongi gahurira n’Akarere ka Rutsiro mu kiyaga cya Kivu .
II.2.5.4 AKARERE KA RUTSIRO
Iburasirazuba:
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, urubibi rw’Akarere ka Rutsiro ruhera mu masangano y’imigezi ya Bihongora na Nyanzo. Kuva aho, uzamuka umugezi wa Bihongora kugera mu isoko yawo. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Nyabirasi wo mu Karere ka Rutsiro n’Umurenge wa Muhanda wo mu Karere ka Ngororero kugera ku mugezi wa Bikeneko. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Bikeneko kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Sebeya. Kuva aho, uzamuka umugezi wa Sebeya kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Busenda. Kuva aho, uzamuka umugezi wa Sebeya kugera aho Imirenge ya Murunda na Rusebeya yo mu Karere ka Rutsiro ihurira n’Umurenge wa Muhanda. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Imirenge ya Muhanda na Rusebeya kugera aho ruhurira n’urw’Umurenge wa Kavumu wo mu Karere Ngororero. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Rusebeya na Kavumu kugera ku mugezi wa Satinsyi. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Satinsyi kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Nyamwotsi. Kuva aho urubibi rukomeza ari urw’Imirenge ya Mukura wo mu Karere ka Rutsiro na Ndaro wo mu Karere ka Ngororero kugera ku mugezi wa Kiguhu. Kuva aho, umanuka umugezi wa Kiguhu kugera aho Imirenge ya Ndaro na Mukura ihurira n’Umurenge wa Nyange wo mu Karere ka Ngororero. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Imirenge ya Mukura na Nyange kugera aho Uturere twa Rutsiro, Karongi na Ngororero duhurira.
Amajyaruguru:
Uhereye iburengerazuba ugana iburasirazuba, urubibi rw’Akarere ka Rutsiro ruhera ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Kuva aho, ukomeza umurongo ugororotse kugera aho umugezi wa Nyamwanda wisukira mu kiyaga cya Kivu. Kuva aho, urubibi rukomeza kuba urw’Umurenge wa Kivumu wo mu Karere ka Rutsiro n’uwa Nyamyumba wo mu Karere ka Rubavu kugera ku mugezi wa Budacya. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Budacya kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Pfunda. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Nyundo wo mu Karere ka Rubavu n’Umurenge wa Nyabirasi wo mu Karere ka Rutsiro kugera mu masangano y’utugezi twa Nyaforongo na Gatare. Kuva aho, ukomeza akagezi ka Gatare kugera mu masangano yako n’umugezi wa Bihongora aho Imirenge ya Nyabirasi na Nyundo ihurira n’Umurenge wa Kanama wo mu Karere ka Rubavu. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Kanama na Nyabirasi kugera mu masangano y’utugezi twa Bihongora na Nyanzo aho Uturere twa Nyabihu, Rubavu na Rutsiro duhurira.
Iburengerazuba:
Uhereye mu majyepfo ugana mu majyaruguru, urubibi rw’Akarere ka Rutsiro ruhuye n’urw’umupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva aho Akarere ka Karongi n’aka Rutsiro duhurira kugera aho Uturere twa Rubavu na Rutsiro duhurira mu kiyaga cya Kivu.
Amajyepfo:
Uhereye iburengerazuba ugana iburasirazuba, urubibi rw’Akarere ka Rutsiro ruhuye n’urw’amajyaruguru y’Akarere ka Karongi kuva ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho Uturere twa Rutsiro na Karongi duhurira mu kiyaga cya Kivu kugera aho Uturere twa Rutsiro , Ngororero na Karongi duhurira.
II.2.5.5 AKARERE KA NGORORERO
Iburasirasuba:
Uhereye mu majyepfo ugana mu majyaruguru, urubibi rw’iburasirazuba rw’Akarere ka Ngororero ruhuye n’urubibi rw’iburasirazuba rw’Intara y’Iburengerazuba kuva mu masangano ya Nyabarongo n’umugezi wa Nyamitanga kugera mu masangano ya Nyabarongo na Mukungwa. Kuva aho, uzamuka umugezi wa Mukungwa kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Rubagabaga.
Amajyaruguru:
Uhereye iburengerazuba ugana iburasirazuba, urubibi rw’Akarere ka Ngororero ruhera aho Uturere twa Nyabihu , Rutsiro na Ngororero duhurira. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Mulinga wo mu Karere ka Nyabihu n’uwa Muhanda wo mu Karere ka Ngororero unyuze ku musozi wa Rutare, umugezi wa Rusenge, kugera aho iyo Mirenge ihurira n’Umurenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero ku mugezi wa Giciye. Kuva aho, ukomeza umugezi wa Giciye kugera mu masangano yawo n’akagezi ka Ntosho. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Jomba wo mu Karere ka Nyabihu n’uwa Kabaya unyuze ku kagezi ka Ntosho kugera mu masangano y’umugezi wa Rubagabaga n’akagezi ka Gakaranka. Kuva aho, umanuka umugezi wa Rubagabaga kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Mukungwa.
Iburengerazuba:
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, urubibi rw’iburengerazuba rw’Akarere ka Ngororero ruhuye n’urubibi rw’iburasirazuba bw’Akarere ka Rutsiro kuva aho Uturere twa Nyabihu, Rutsiro na Ngororero duhurira kugera aho Uturere twa Karongi , Ngororero na Rutsiro duhurira.
Amajyepfo:
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rw’Akarere ka Ngororero ruhuye n’urubibi rw’amajyaruguru rw’Akarere ka Karongi kuva mu masangano ya Nyabarongo n’umugezi wa Nyamitanga aho Uturere twa Karongi, Ngororero na Muhanga duhurira kugera aho Uturere twa Rutsiro, Karongi na Ngororero duhurira.
II.2.5.6 AKARERE KA RUBAVU
Iburasirazuba:
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, urubibi rw’Akarere ka Rubavu ruhera ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho Umurenge wa Bugeshi wo mu Karere ka Rubavu uhurira n’uwa Kabatwa wo mu Karere ka Nyabihu. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’iyo Mirenge kugera aho ruhurira n’urw’Umurenge wa Mudende wo mu Karere ka Rubavu. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Kabatwa n’uwa Mudende kugera aho ruhurira n’urw’Umurenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Bigogwe n’uwa Mudende kugera aho ruhurira n’urw’Umurenge wa Kanzenze ku muhanda wa kaburimbo Musanze-Rubavu. Kuva aho, ukurikira urubibi rw’Imirenge ya Kanzenze na Bigogwe kugera aho iyo Mirenge ihurira n’uwa Kanama wo mu Karere ka Rubavu.Kuva aho, ukurikira urubibi rw’Imirenge ya Bigogwe na Kanama kugera aho ihurira n’Umurenge wa Rambura wo mu Karere ka Nyabihu. Kuva aho, ukurikira urubibi rw’Imirenge ya Rambura na Kanama kugera aho ihurira n’Umurenge wa Mulinga wo mu Karere ka Nyabihu ku mugezi wa Nyanzo. Kuva aho, ukomeza uwo mugezi kugera mu masangano yawo n’umugezi wa Bihongora aho Uturere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro duhurira.
Amajyaruguru n’Iburengerazuba:
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, urubibi rw’Akarere ka Rubavu ruhuye n’umupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuva aho Uturere twa Nyabihu na Rubavu duhurira n’uwo mupaka kugera aho Uturere twa Rubavu na Rutsiro duhurira mu kiyaga cya Kivu.
Amajyepfo:
Uhereye iburengerazuba ugana iburasirazuba, urubibi rw’Akarere ka Rubavu ruhuye n’urw’Amajyaruguru y’Akarere ka Rutsiro kuva aho gahurira n’Akarere ka Rubavu ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kugera aho Uturere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu duhurira.
II.2.5.7 AKARERE KA NYABIHU
Iburasirazuba
Uhereye mu majyepfo ugana mu majyaruguru, urubibi rw’iburasirazuba rw’ Akarere ka Nyabihu ruhuye n’urubibi rw’iburasirazuba bw’Intara y’Iburengerazuba kuva mu masangano y’imigezi ya Mukungwa na Rugobagoba kugera ku iteme rya Kabamonyo riri kuri Mukungwa aho Uturere twa Nyabihu, Gakenke na Musanze duhurira.
Amajyaruguru
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rw’amajyaruguru rw’Akarere ka Nyabihu ruhuye n’urubibi rw’Iburengerazuba bw’Intara y’Amajyaruguru kuva ku iteme rya Kabamonyo riri ku mugezi wa Mukungwa kugera ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho Uturere twa Nyabihu na Musanze duhurira. Kuva aho, urubibi rukomeza ari umupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kugera aho Uturere twa Rubavu na Nyabihu duhurira.
Iburengerazuba
Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, urubibi rw’iburengerazuba rw’Akarere ka Nyabihu ruhuye n’urubibi rw’iburasirazuba bw’Akarere ka Rubavu kuva ku mupaka w’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kugera aho Uturere twa Nyabihu, Rutsiro na Rubavu duhurira.
Amajyepfo
Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rw’Akarere ka Nyabihu rugizwe n’urubibi rw’Uturere twa Ngororero na Rutsiro kuva ku masangano y’imigezi ya Rugobagoba na Mukungwa kugera aho Uturere twa Nyabihu, Rubavu na Rutsiro duhurira.
Kigali ku wa 31/12/2005
Perezida wa Repubulika
KAGAME Paul
(sé)
Minisitiri w’Intebe
MAKUZA Bernard
(sé)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Imiyoborere Myiza ,
Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage
MUSONI Protais
(sé)
Bibonywe kandi bishyizweho Ikirango cya Repubulika :
Minisitiri w’Ubutabera
MUKABAGWIZA Edda
(sé)
UMUGEREKA WA III W’ITEGEKO NGENGA N° 29/2005 RYO KUWA 31/12/2005 RIGENA IMITEGEKERE Y’IGIHUGU CY’U RWANDA WEREKEYE IMITERERE Y’INTARA/UMUJYI WA KIGALI N’UTURERE
Kodi | Intara/Umujyi wa Kigali | Kodi | Akarere | Kodi | Umurenge |
01 | UMUJYI WA KIGALI | | | | |
| 0101 | NYARUGENGE | | | |
| | | 010101 | GITEGA | |
| | | 010102 | KANYINYA | |
| | | 010103 | KIGALI | |
| | | 010104 | KIMISAGARA | |
| | | 010105 | MAGEREGERE | |
| | | 010106 | MUHIMA | |
| | | 010107 | NYAKABANDA | |
| | | 010108 | NYAMIRAMBO | |
| | | 010109 | NYARUGENGE | |
| | | 010110 | RWEZAMENYO | |
| 0102 | GASABO | | | |
| | | 010201 | BUMBOGO | |
| | | 010202 | GATSATA | |
| | | 010203 | GIKOMERO | |
| | | 010204 | GISOZI | |
|
11:35 Écrit par RWANDA_actualit | Lien permanent | Commentaires (0) | |